Utuntu’ utundi

Stella: Inkuru idasanzwe y’urukundo (Agace ka mbere)

September-02
02:06 AM 2016

Ndabyibuka neza hari mu mpera z’umwaka iminsi mikuru yegereje icyo gihe twiteguraga Noheli n’ubunani ubwo nongeye guhura na Stella umukobwa twakundanye igihe kitari gito gisaga imyaka itanu nyuma tukaza gutandukana twitana ba mwana burumwe ashinja undi kumuca inyuma nkaba naramuherukaga kera cyane.

Hari mu masaha akuze y’umugoroba ubwo twari twitabiriye aniv y’umwe mu badada twiganaga njye n’abajama banjye twahajyeze dusa nk’abakererewe ho gatoya tuhagera dusanga abazinyoye bamaze kuzisinda MC nae arimo atanga ijambo kuri Neilla wari wagize isabukuru y’amavuko ngo abwire abashyitsi akamuri k’umutima!

Ubwo nibwo Neilla yahagurukaga abwira abari ago Bose ko mbere ko yo kugira icyavuga akeneye kubona Yves amuhagaze iruhande(Yves yavugaga ninjye) byarantunguye cyane kuko ntacyo twari tubiziranyeho na gitoya gusa ndimunyamunya nk’umuntu w’umugabo ndahagera ubwo abwira abantu akamuri
k’umutima anabashimira byimazeyo uburyo baje kumushyigikira agiye kurangiza ati ka mbonereho rero no kubereka cheri wanjye Yves hato hatazagira n’umusitaraho akambonaa!

Ubwo numvise ubwoba buntashye umubiri wose ariko nkomeza nihagararaho ngo ntavaho nsebera imbere y’abantu hanyuma ahita ansoma Ku itama amashyi ngo kaci kaci nkajya numva ariko amajwi y’abajujura ngo Stella noneho arica umuntu!
Numvise ntangaye cyane kuko kuva mu myaka 3 yarishize ntandukanye na Stella nibwo nari nongeye kumva iryo zina mumatwi yanjye kuko nari narakoze ibushoboka byose ngo ntazagira nahato nzongera guhurira nawe yewe no kuri facebook na whastap ndamubloka.

Nkibyumva nararanganyije amaso mubashyitsi bari bicaye mumyanya y’imbere mbona koko Stella niho yicaye tuba dukubitanye amaso arimo andeba ijisho ribi cyane hamwe byagaraga ko ansingiriye no kuntema yantema bigashira!

Icyo nakoze si ikindi naragiye nisubirira mubyicaro ntangira gusoma agacupa bari banzaniye sindibuvuge ubwoko bwako kuko naba namamaje gusa nasaga n’ucuranwa kuko nkuko nababwiye twaje abandi bazigeze kure!

Sinzi uko nagiye kubona mbona Stella ahagurutse aho yari yicaye aza ansanga yihuta asa nuwariye karungu ntangira kwibaza nti none yanzanaho itiku tugaserera mu birori ko nahasiga umuganii!

Ubwo uko yazaga niko nanjye nararanganyaga amaso ncunganwa naho umuryango uri ngo nisohokere. Nkiri muri ibyo Stella aba..........

Ntuzacikwe n’agace ka kabiri kuri uyu wa gatandatu.
Nyereka ko uhari nkubwire uko byagenze!

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza