Utuntu’ utundi

Senderi yangiwe kwinjira muri Amerika ahita yandikira Ibaruwa Donald Trump

March-06
08:16 AM 2017

Ntarindwa Diogène [Atome, Gasumuni] yakoze igitaramo cyakuruye imbaga kuri uyu wa 4 Werurwe 2017 . Iki gitaramo cyasekeje benshi kuva cyatangira kugeza kirangira.

Gasumuni yaje gukomoza kuri Senderi kugirango benshi baseke betembagare maze avuga ko sender yangiwe kwinjira muri Amerika ahita afata icyemezo cyo kwandikira ibaruwa ifunguye perezida wa Amerika Donald Trump.

Gasumini ati Senderi yari yiteguye kwitabira iby’irahira rya Donald Trupm maze afata indege yerekeza Amerika kubera indirimbo ye Indirimbo itaka kigali isukuye aho Donald Trump yashakaga ko Washington yasukurwa nka Kigali.

Senderi afata indege ari kumwe na Producer ndetse akaba na DJ we Hussein abdoul bakary w’I Nyamirambo bageze k’umupaka ku kibuga k’indege muri Amerika basanga ya mategeko mashya abuza abantu babfite amazina bene ayo ngayo n’imyemerere nk’iyo ngiyo kwinjira muri Amerika .Ibyo rero byaje kurakaza Senderi maze Senderi ahita abyandikira Trump mu ibaruwa ifunguye mu cyongereza Senderi asanganwe agira ati:

To my frendi Donald Trump Washignton DC Amerika,
I, sender International Hit aka magufuli ,from Gikondo Nyenyeri Kigali I Rwanda capital isukuye.Me very bad for behavior of you and postponed visiting you because of my producer abdul karim djabal. For the money please contact my avocado(mon avocat).See you soon Senderi International Hit.

Amwe mu mafoto batembagaye

Kanda Hano wirebere amafoto y’igitaramo cya Gasumuni

Irebere Gasumuni avuga ibya Senderi International Hit byasekeje Madam Jeanette Kagame na Minisitiri Uwacu Julienne

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza