Utuntu’ utundi

Rusia: umunyemari yahambwe ari muzima

June-07
18:30 PM 2017

Khikmet Salaev ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya yatabawe na murumuna we nyuma yo gushimutwa akanahambwa ari muzima.

Dialy Mail itangaza ko Uyu mugabo w’imyaka 41 yari afitanye ibibazo by’amafaranga nabo bafatanya mu bucuruzi akaba yari abarimo ama rouble ((amafaranga akoreshwa mu Burusiya) angana na milliyoni 30 aya akaba ahwanye n’ibihumbi 410 by’ama pawundi.

Yaje gushimutwa ashyingurwa ari mu muzima mu irimbi ryitwa Lyubertsy cemetery gusa ku bwamahirwe bamuhambanye telefoni ye igendanwa nibwo yaje guhamagara murumuna we witwa Ismail.

Ismail yemeye utanga amafaranga agera kuri milliyoni 1,2 mu mafaranga ya ma rouble angana na 16,430 by ma pawundi ndetse yemera no guhara imodoka ye yo mu bwoko bwa BMW ayiha abari bafatanyije ubucuruzi na mukuru we kugirango bamubwire aho aherereye.

Nibwo yaje gusanga mukuru we atabye mu irimbi amaze mo amasaha ane, Ismail yahise amujyana kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza