Utuntu’ utundi

Nyamirambo: Gucukura imva za VIP ni inyungu , amahirwe menshi ntiyabivirira

November-28
15:09 PM 2017

Nshimiyimana Emmanuel ni umusore w’urubyiruko utunzwe no gukora akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Nyamirambo aganir a n’umunyamakuru wa Radio 10 yamubwiye ko akazi akora n’ubwo abenshi bagasuzugura ngo kamufasha kubaho kandi kakamuteza imbere dore ko mu mwaka umwe amaze akora aka kazi amaze kwigurira ibibanza byinshi mu duce dutandukanye two muri Kigali.

Uyu Nshimiyimana yagize ati: “Hano uko dukora dufite ibiciro mu byiciro 4 by’ibiciro, hari igiciro cya 35000 icya 150000 na 200000 ndetse n’aha VIP bampa 500000frs tugushyiriramo n’amakaro.” Emmanuel yatangaje ko aha ha 35000 aba ari ugusubiranya imva gusa naho aha 150000 na 200000 ni ukubakira na sima isanzwe, mu gihe aha ha 500000 ari ukubakira imva neza n’amakaro.

Nshimiyimana kandi yatangaje ko imbogamizi ahura nazo mu kazi ke ahanini ari abantu bamuca intege bavuga ko azagira ibyago, ngo barabeshya kuko ahubwo abona akazi ke kamuha amahirwe menshi mu buzima bwe, ndetse ngo ntago afite na gahunda yo kukareka vuba, akaba yemeza ko inyungu agakuramo ari nyinshi kuko kumunsi abantu bacye yakira aba ari 5 bashobora no kurenga bityo iyo arebye ibyo ashora n’inyungu akuramo ngo ntaho bihuriye.

Nshimiyimana kandi yemeza ko ibyo abavuga ko abantu bakora aka kazi baterwa n’abazimu n’ijoro nta shingiro bafite kuko kuva yatangira aka kazi nta kibazo na kimwe aragira mu ijoro, akaba yumva ababivuga ahanini baba bamuca intege dore ko we mu busanzwe yikundira akazi akora bitewe n’inyungu agakuramo.

Nshimiyimana akaba agira inama urubyiruko bagenzi be kudatinya gukora akazi akariko kose kabasha kubaha amafaranga cyangwa ngo basuzugure akazi gakorwa n’undi kuko kaba kamutunze kandi ugakora ari we ubuzi inyungu agakuramo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza