Utuntu’ utundi

Niba ufite ikibazo cyo kugona dore uko wabyirinda

September-29
05:21 AM 2016

Ku Isi hari umubare munini w’abantu bagona cyane cyane abagabo. Muri bo, abenshi nta ngaruka bibagiraho uretse kubuza bagenzi babo gusinzira, ariko rimwe na rimwe bishobora guteza ibibazo ku buzima.

Uretse kuba kugona byatera ibibazo kubuzima bw’umuntu, binabangamira cyane ababa bararanye niwo muntu ugona.Uretse kubangama kandi hari igihe bitera ubwumvikane buke hagati y’abashakanye, bikaba byanabaviramo gutandukana mu buriri.

Wowe ufite ikibazo cyo kugona dore uko wabyirinda:

Kwirinda kugona bikorwa umuntu akuraho impamvu zishoboka zibimutera. Ku mpamvu z’ibibazo by’amazuru, byaba byiza umuntu agiye kwa muganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mazuru, mu muhogo no mu kanwa.

Izindi ngamba zo gufata harimo kureka inzoga nijoro, no kwirinda imiti yongera ibitotsi. Kugabanya ibiro na byo bishobora gukemura ikibazo cyo kugona. Iyo umuntu agona kandi ni byiza ko ahindura uburyo aryamamo, kuko inshuro nyinshi umuntu agona iyo aryamye areba hejuru.

Iyo kugona bikabije, cyangwa se ikibazo cyo guhera umwuka umuntu asinziriye kigaruka kenshi, ni ngombwa gutekereza ku kubagwa. Iyo umuntu abazwe kubera kugona muganga agabanya imwe mu myanya y’ubuhumekero yo mu muhogo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza