Utuntu’ utundi

Kimisagara: Ubuhamya bw’umugabo waguye gitumo umugore we ari gusambanwa mu buriri bwe

October-05
05:07 AM 2017

Bamwe mu bagore bavuga ko batishimira uburyo babanye n’abagabo babo kuko usanga babaca inyuma bamwe muri bo ntibanabigaragaze, ahubwo bakarushaho kubereka urukundo.

Iyi mico abenshi bayifashe nk’aho bisanzwe, nyamara ngo bigabanya urukundo mu bashakanye ariko Kimisagara siko byagenze ubwo umugabo yasangaga umugore we gusambanwa n’undi mugabo mu buriri bwe iwe mu rugo.

Nkuko tubikesha igihe tv uyu mugabo witwa Emmanuel yagize ati:”nitwa Emmanuel mfashe umugore wanjye arimo gusambana nundi mugabo mu rugo rwanjye ruri mu kagari ka Kamuhoza, igihamya jye nabyiboneye n’amaso yanjye kuko narungurukiye mu idirishya kuko ritari rifunze neza. Si ubwa mbere kuko hari igihe namufashe ari ku cyumweru ari kumwe nundi mugabo uwo mugabo akanyemerera ko yari yaje kumusambanya. ”

Uyumugabo mumarira menshi arira abogoza akomeza avuga ko ibi atakomeza kubyihanganira kuko n’ubusanzwe yamutaye muyindi nzu bafite ku ruhande, ngo icyoroshye nuko batandukana buri wese akaba yajya kwibana.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. kaneza 6 Ukwakira, 01:36

    Abagabo bamwe koko baragowe ariko ntibageza aho abagore banana nabagabo muburyo butemewe namategeko kuko usanga umugabo wawe aryamanye numugore muburiri bwawe wavuga ngo mba numva ntaguciye inyuma kandi Wenda inzu babikoreyemo yubatse mudufaranga wirirwa uhiga. Amaso abona byinshi birangira utazi igihe wamugabo yasezeraniye nundi mugore bakaza bagusohora munzu yawe ukangara nurubyaro rwawe udafite naho urega. Amategeko yurwanga adushakire itegeko riturenganura kuko tuba mu iyicarubozo rikomeye

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza