Utuntu’ utundi

Kigali : Yanyaye ku giti afungwa amezi atandatu

May-09
02:35 AM 2017

Umusore w’ikigero cy’imyaka 22 ukomoka mu majyaruguru ariko ukora akazi k’ubuzamu mu mugi wa Kigali i Nyamirambo yanyaye ku giti ari nijoro maze polisi iramucakira imufungira muri gereza ya Kimironko aho yafunzwe amezi agera kuri atandatu .

Uyu musore Petero (izina ryahinduwe kuko atashatse ko amazina ye atangazwa) yahuye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ubwo bari bicaranye mu modoka ziva Kimironko mu masaha ya sa tatu z’ijoro maze uwo musore wari watse umunyenga kubera nta mafaranga yari afite asaba uwishyuza ko atamwishyura . Mu kiganiro uyu musore yatanze yagize ati hari ninjoro nagiye gufata kamwe hariya mu bice bya Gisozi maze ubwo nari ntashye nahise ncaka kunyara maze mpita nihagarika hafi aho hari igiti ako kanya umupolisi aba aramfashe ngirango nibisanzwe.Bahise banyuriza panda gari banjyana kuri station ya polisi i Remera bahita bankorera dosiye aho icyaha nakoze gifungirwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.Babimbwiye naratakambye maze bankatira amezi atandatu uhereye mu Kwezi kwa Ukwakira 2016. Ubu tuvugana nibwo bandekuye dore ko bari batinze kundekura kubera harimo ibibazo by’abateje akaduruvayo muri gereza ya Kimironko. Ubu ndishimye kabisa hehe no kumwa inzoga.

Umunyamakuru yashatse kureba ko niba uyu musore yari afunzwe koko maze uyu petero ahita amwereka igipapuro kimurekura atashatse ko agifataho kopi. Nyuma yo kuva mu modoka umunyamakuru yamuhaye itike imugeza i Nyamirambo aho yakoraga nubwo yemeje ko batari bazi aho yagiye dore ko yari yarabuze uko abamenyesha ibyamubayeho azize manyinya. Petero yafunguwe mu mpera za Mata 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza