Utuntu’ utundi

Kicukiro: Igitoki cy’imineke cyarokoye bamwe muri Jenoside #Kwibuka23

April-11
14:44 PM 2017

Taliki ya 11 Mata k’umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 23 i Nyanza ya Kicukiro umurinzi w’igihango Kalisa Gaspard yatanze ubuhamya avuga uko yabashije kurokora abantu barenga 11 abifashijwemo n’gitoki cy’imineke ya gros michel yari ataze murugo iwe aho yabaga kuri ubu hazwi nko mu gice k’inganda (Industry zone) hagati ya taliki 18 na 21 Mata 1994.Ubu Kalisa atuye mu murenge Nyarugunga Kanombe mu karere ka Kicukiro .

Kalisa Gaspard usengera mu idini y’abadiventisiti yemeje ko Imana yakoreye mu mineke kugirango irokore aba bantu.

Kalisa yagize agize ati interahamwe zarinjiye iwanjye zirambaza ziti ko utajya uza kudufasha cyangwa ngo tukubone mu bindi bikorwa byacu wasanga ucumbikiye inyenzi ,abatutsi. Ni ukuvuga iyo mvuga ko bahari bari kumbwira kubazana bakabica. Mu gihe nabuze icyo mvuga bahise batangira gusaka bahereye mu cyumba naryamagamo batera hejuru ibintu byose maze bagiye kugera aho nari nahishe abantu bumva impumuro idasanzwe y’imineke mu kindi bahita bajya kureba iyo mineke .Icyo gitoki sinibukaga ko kinahari ariko Imana yagihaye impumuro idasanzwe. Njye n’umudamu wanjye twahise dufata cya gitoki cy’imineke kuko cyari cyose tutaranaryaho duhita tukijyana hanze ngo abe ariho barira iyo mineke. Bahise batangira kuyirwanira kuko ubanza ninzara yari yabishe bahita bagenda bavuga bati twigendere tuzaba tugaruka.

Gaspard kandi yavuze ko kurokora abantu atari ibya vuba kuko afite uwo abikomoraho kuko na se umubyara hari abo yarokoye mu makimbirane hagati y’amoko yo mu 1962 ndetse papa we wari umudiventisti w’umunsi wa karindwi yakomeje kwigisha abana be kubaha Imana ndetse ko bose ari umwe bakomoka kuri adamu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza