Utuntu’ utundi

Kenya: Umugabo n’umunyeshuri bamatanye basambana

May-02
03:00 AM 2017


Abantu babahaga urwamenyo bananiwe gutandukana

Uyu mukobwa usanzwe wiga muri Kaminuza nkuru ya Kenya (K.U), n’umugabo wubatse gusa bombi batangajwe amazina, bivugwa ko uyu mugabo yari acumbitse hafi y’amacumbi y’abanyeshuri aza kumvikana n’uyu mukobwa bajya kwishimishiriza mu cumi ry’uyu mugabo gusa biza kurangira banze gutandukana.

Babonye ntakundi babigenza nibwe batabaje abanyeshuri bahuruye babaha urwamenyo biba ngombwa ko hitabazwa Polisi ari nayo yabajyanye kwa Muganga, nubwo kugeza ubu hataramenyekana niba baratandukanye cg niba bakiri kumwe.

Bimaze kumenyerwa muri iki gihugu cya Kenya ko inkuru nk’izi zo kumatana zikunze kugaragara byumwihariko iyo ari ugucana inyuma benshi bavuga ko ari amarozi aba yarakoreshejwe ndetse rimwe na rimwe bikaba birangira uwabafatanyije ariwe ubigizemo uruhare ngo batandukane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza