Utuntu’ utundi

Kenya: Umufasha wa Perezida uhuru Kenyatta yamaze amasaha ku murongo ategereje gutora

August-09
03:02 AM 2017

Muri Kenya naho amatora y’umukuru w’igihugu ari kuba nyuma y’iminsi 4 gusa ni kuri uyu wa 08 Kanama 2017 aho abakandida 2 bahanganye.

Umufasha wa Perezida Uhuru kenyatta yagaragaye ku murongo ajya gutora aho yamaze amasaha ategereje ko agerwaho.Nyuma nibwo yaje gusanganirwa n’umufasha we aje gutora.

ku mwanya w’umukuru w’igihugu harimo Raila Odinga w’imyaka 72 akaba akuriye ishyaka ODM (Orange Democratic Movement) akaba kandi ari umwana w’uwigeze kuba vise-president wa mbere wa Kenya kuva ibonye ubwigenge, Odinga kandi yahoze ari Minisitiri w’intebe akaba ubu ari umucuruzi ukomeyeahanganye na Perezida Uhuru Kenyatta uhatanira kuyobora indi manda nawe akuriye ishyaka Jubilee akaba ari umwana w’uwabaye perezida wa mbere wa Kenya.

Akaba ariwe ufatwa nk’umuntu ufite amafranga menshi muri kino gihugu kugeza ubu aho ari nawe wari umuyobozi wacyo kuri manda irangiye, impande zombi zikaba zishyigikiwe bikomeye aho buri wese yibaza ikiri buve muri aya matora dore ko bose bafite amashyaka akomeye muri iki gihugu bakuriye.

Amatora yo mu myaka yashije yagiye akurikirwa n’imvururu aho abazitezaga bavugaga ko habayeho kwiba amajwi ariko ubu bwo impande zombi zivuga ko ibizayavamo bazabyakirana ituze risesuye. Inkuru dukesha Alijazeer ivuga ko Perezida uratorwa araba asabwa guhita ashyiraho guverinoma igizwe n’abaminisitiri muri minisiteri zitandukanye n’aba senateri 67, Abadepite 347 ndetse n’abaguverineri 47.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza