Utuntu’ utundi

Irari n’iraha: Nabonye umunyana.....(Agace ka mbere)

August-10
04:02 AM 2017

Dutangiye niyicariye mu ishuri dore ko mwarimu yari yatinze kuza kwigisha nkakomeza kureba uburyo umunyana yasakuzaga. Nukuri jye naramukundaga ariko ntiyari abizi. Nakundaga gutuza cyane nkaba umuhanga mu kuririmba ndetse no kubyina indirimbo za kizungu. Elia twicaranaga yaje yihuta niko kumbwira ati”Manzi nciye hariya mu wa kane , sha ndebeye mu idirishya mbona umwana niba yariremye niba yarahanzwe sinzi pe gusa.Manzi nicyo gihe ushake umukunzi kuko abakobwa barakwemera gusa wowe sinzi uko wigira”.

Narisekeye musubiza abona ko mbabaye niko kumubwira nti” Elia urabizi ko ikindaje inshinga ari ukwiga no kugumya kwagura impano mfite ibyo bindi bizaza nyuma kuko ndabizi ntibadukunda baba bashaka kwishimisha gusa kandi igihe kizagera wowe komeza nzakubwira kandi wibuke ko amasomo yo mu wa 4 yagutsinze kubera abakobwa wibuke ko wayasubiyemo.
Mwarimu yahise aza tuba dusubitse ibiganiro dutangira kwiga isomo ryarangiye duhita dusohoka.

Elia yasohotse ambwira ko agomba kumpuza na wa mukobwa yabonye gusa mu kigo hari haguye imvura imbeho ari yose.
Nahise njya kwicara aho turira Elia we yagiye kureba wa mukobwa .Twarangije kurya mpita njya mu ishuli kuba nsubira mu ndirimbo ndetse nabyina kuko uwo munsi nari bubyine ndetse nkaririmba mu birori byo kwakira abana bo mu wa 4 amashuli yisumbuye.

Nkiri mu ishuli numva umuntu arakomanze nkinguye nsanga ni Elia aza ambwirako wa mukobwa yamubonye mbese bavuganye niko kumwira ati. Ndabizi wigira umwana noneho uzabure ubwenge ubure gufata umwana hakiri kare .Naramuretse nkomeza kwiririmbira nawe aramfasha kuko yari kuza kumfasha twaje kujya aho turara mu kwitegura ibirori .

Twavuyeyo tugeze muri cyumba cyo kuririmbiramo mbona...... Nkomeze se kameze gute Comment like na share nkomeze ndabakunda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza