Utuntu’ utundi

Inzoka nini idasanzwe yarasiwe mu rwuri rwa perezida Museveni

September-17
02:44 AM 2016

Mu gihugu cya Uganda Polisi yaraharasiye inzoka yagerageje kwinjira mu uruwuri rwa Perezida Yoweri Museveni kugeza ipfuye.

Ibi byaraye bibereye kisozi mu karere ka Gomba kuwa 14 Nzeri bwo iyi nzoka idasanzwe yapimaga ibiro bikabakaba mirongo inani(80kg) na metero zirenga eshehatu muburebure bivugwa ko yinjiye mu mu mukumbu wa Perezida Museveni igamije kwangiza zimwe munka ze hanyuma abaporisi baharinda nibwo baje kuyirasa kugeza ipfuye.

Police ya Uganda yatangaje ko iyi nzoka yinjiye mu mukumbi wa Perezida Museveni uherereye mu gace ka Kisozi ho mu karere ka Gomba igamije kwangiza zimwe mu nka zo mu mukumbi we. Amakuru atangwa n’umwe mu bapolisi bayirashe yavuze ko bagerageje kuyifata ariko ikabarwanya kugeza ubwo bayirashe amasasu atatu bakayica.

Mumagambo ye yagize ati "Twatewe ubwoba n’icyo kiremwa kini cyane gikanganye kandi kinateye ubwoba ninayo mpamvu twakishe kugira ngo turengere ubuzima bwacu ndetse n’ukumbi wa Nyakubahwa,
isasu rimwe twarirashe mumutwe naho andi abiri tuyarasa mu gihimba"

Iyi nzoka nyuma yo kuraswa ikaba yabitswe mu bubiko mugihe bagitegereje ko nyakubahwa president Yoweri Museveni ahagera akayireba.

Museveni ubusanzwe azwiho cyane korora inka gakondo za kiny’Ankole.
dore ko ziri muzirindwa cyane n’abapolisi ndetse n’abasirikare mu gihugu cya Uganda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza