Utuntu’ utundi

Inkuru y’urukundo : Soldier woman In LoVe agace ka mbere

August-26
12:54 PM 2016

Dutangiranye n’umusore muto tutaramenya ngo ninde atangiye atuganirira ku mateka y’urukundo rwe ati"ndabyibuka neza umunsi mpura na Agent Lizy nari ngemuriye mama wari urwariye mubitaro bya kanombe,nahageze mpasanga abandi bantu benshi n’abo bagemuriye abarwayi babo gusa kuko twari twahageze amasaha yo gusura atari yagera byabaye ngombwa ko dutegerereza hanze hanyuma akabanza akagera nyuma y’umwanya utari muto amasaha yaje kugera batwemerera kwinjira .
Gusa mugihe nari ngeze kuri gate bansabye ibyangombwa ndisakasaka ndabibura nsanga byatakaranye n’ikofi sinabimenya niko guhita nsubizwa inyuma n’umusirikare warurimo
kwinjiza abantu hanyuma ntangira kwibaza uburyo ndibusubireyo aho ntabonye mama warurembye cyane ndetse isaha ku isaha yarafite kuba yakurwa mumubiri,ikindi kandi sinarinzi naho nabitaye ngo mbe nasubirayo gushakisha kandi n’amafaranga yari bunsubizeyo yari yatakariye muri ya
kofi .
Numvise bincanze negera wa musirikare ndabimusobanurira maze antera utwatsi ansunika ambwira ko bidashoboka .
Ako kanya hahinguka umusirikarekazi mwiza cyane utagira uko asa yitegereza ibyo turimo maze araza yegera wa musirikare sinzi ibyo yamwongoroye hanyuma arandeka ndinjira gusa bintera urujisho cyane ngenda nibaza aho uwo musirikarekazi yaba anzi nkahabura kuko numvaga ko byanga bikunze
ariwe utumye bandeka maze binyanga munda ndamwegera kuko nabonaga nawe akomeje imbere mubitaro tugenda tuganira

njye: escuse me,muraho afande?

we:yego amakuru yawe?

Njye:ntakigenda ubu ngemuye mama urwariye mu ibi bitaro byanyu

We:yego ndamuzi gusa wihangane azakira

Njye:none se afande,ko ntakibwiye uko yitwa umumenye ute?

We:reka ibyo tube tubiretse musore muto banza urebe uko umukecuru meze nicyo cyihutirwa.

Njye:none se basi mwampa aka nber kanyu niba bishoboka?

We:ok andika 0725................................

Njye:sawa nukuri kandi murakoze cyane ndabashimiye.
We:ok usuhuze umukecuru

Njye:mubwire ko arinde?

We:umubwire umusirikarekazi birahagije arahita amenya.

Ubwo namusezeyeho ndagenda nsanga maman asinziriye atavuga acometse kuri bombone n’amaserumu ngira ubwoba bwinshi nsuhuza mushiki wanjye wari amurwaje aho kunyikiriza araturika ararira ndamubaza
nti: Pame ko urira maman byamugendekeye bite?
Pamela:nguwo ahongaho nawe irebere.

Negereye mama mufata mukiganza Pamela uko arira nkumva nanjye agahinda karanyuzuye ntangira kubwira mama ngo nakanguke nareke kudusiga twenyine ari nako muririmbira akakarimbo yakundaga kuturirimbira tukiri abana sinzi ukuntu narebye mbona mama , machine imucometseho irahagaze nitegereje neza mbona guhumeka byahagaze nsohoka niruka ntabaza abaganga.......

Ntucikwe na Episode ya 2 kuri uyu wa kabiri w’icyumweru kizaza.

.Uratekereza uyu mubyeyi bimugendekeye bite?
.Uyu musirikarekazi se we ibye birahurira he n’iyi nkuru?

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza