Utuntu’ utundi

Inkuru y’urukundo : Soldier Woman In LoVe agace ka kabiri

August-28
14:24 PM 2016

Sinzi ukuntu narebye mbona mama imashini imucometseho irahagaze nitegereje neza mbona guhumeka byahagaze nsohoka niruka ntabaza abaganga...baraza badusaba ko twasohokaho akanya gato basigaramo. Nyuma y’iminota 30 baratubwira ngo twinjire kandi duhumure ntacyo ari bube.
Ubwo twagumye aho twicaye nganira na sister (pamela) ngerageza kumwihanganisha nyuma nibwo naje kubona mama afungura amaso gahoro gahoro abasha kumbona aranamenya turavugana ariko kuvuga byari bimugoye cyane ntitwavuganye byinshi ariko namubwiyeko umusirikazi amusuhuza mbona arishimye cyane Pamela niwe wahise ambwira neza
iby’uwo musirikarekazi ngo uburyo ari umwana mwiza ko abasura kenshi akabagemurira.

Mu gihe nkibaza impamvu adufasha nanibaza aho yaba atuzi. Pamela ahita ambwira n’izina rye ko ngo yitwa Lizy nahise ngwa
mu kantu ndetse ndatungurwa cyane ntangira kwibuka aho izina lizy ndizi.

.........Flashback.........
Lizy ni umukobwa twakuranye dukundana dukina iby’abana iyo nabaga nabaye papa yarwaniraga kuba mama mbega rwa rukundo rw’abana n’ibihe by’ubuto twabicanyemo yari inshuti magara hahandi hari n’ubwo nangaga kurya ntamubonye...
.........Flashback........

Narangije kwibuka ibyo mpita nsobanukirwa neza Lizy uwo ariwe ndetse n’impamvu arimo kutwitaho ariko nsigara nibaza nti nigute Lizy yaba yaraje kuzafata umwanzuro wo kujya mugisirikare?
Numvise bingoye kubyakira gusa ndavuga nti ngombe mubaze hari n’ubwo yaba atariwe nibwo nafashe ya nimero ye yampaye ndayihamagara numva nticamo nongeye icamo anyitaba ampamagara mu izina Ati Yes dizzy numvise ntangaye cyane kuko ikigaragara cyo na nimero yanjye yarasanzwe ayitunze kumbi yari yarayatse sister arimo kumubaza amakuru yanjye.
Ubwo yahise ambaza uko nasanze mama ameze ndamubwira mpita nanamubwira ko impamvu muhamaye ari ukugira menye niba lizy twatobanye akondo yaraje kuzavamo
umusirikarekazi.
Lizy yabanje kumpakanira ambwira ko lizy atamuzi nyuma aza kunyemerera ko ariwe numva ndumiwe nirinze kumubariza kuri fone byinshi musaba ko twazahuria ahantu tukaganira ambwira ko muri weekend aribwo aboneka duhana gahunda yaho tuzahurira.
Ntibyatinze umunsi uragera nasanze yantahantanze abasirikare murabazi bubahiriza igihe kubi mpageze ibitekerezo byambanye akayabo nkibaza nti se muhobere,nanone nkigarura nti lizy amarangamutima ye yarahindutse ubu ni umusirikare namuhaye ikiganza aracyanga,mukurira isari araseka ati icara murezi,uracyari umunyarwenya ntujya uhinduka .
Lizy yambajije icyo nywa nibuka ko mu iyi minsi ndimo mfata antibiotic nti munzanire ka tonic gakonje twaraganiriye biratinda mubaza impamvu yatumye afata umwanzuro wo kujya mugisirikare kandi ari umwari anyuriramo muri make uko we
n’umuryango we byaje kubagendekera kuko twaherukanaga mbere ya 1994 tutari twimuka.
Lizy yambwiye ko yafashe umwanzuro agasanga abandi kurugamba rwo kubohoza igihugu abitewe ahanini n’akarengane ndetse na Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda ndetse anambwira uko ababyeyi be bombi bishwe.
Twaganiriye byinshi mubaza niba yaba yibuka amagambo namubwiye tujya gutandukana ubwo twe twari twimutse mu gace twari dutuyemo tukimukira mu mugi wa Kigali. Natangajwe nuko yarakiyibuka neza uko nti"lizy ndagiye kure y’amaso yawe ariko sinteze kuzakwibagirwa nawe nsezeranya ko utazanyibagirwa?"
Yamaze kuyansubiriramo ntekereza koko ko atanyibagiwe ndetse arimo no kumfashiriza umubyeyi numva ibyishimo birandenze nirengagiza icyo aricyo ndamuhobera maze nawe angwamo koko turahoberana biri deep kabisa.
Aba ari aho bose bibaza uko bitugendekeye birabayobera hanyuma ndeba ku ijosi rye ngo ndebe ko agasheni namwambitse akikambara nsanga aracyakambaye noneho mbura icyo mvuga nawe arandeba mbona amarira y’ibyishimo n’ubwuzu bwinshi biramuzenga mumaso dushiduka iminwa ……….igenda……..

Ese baje gusomana muruhame afande na mukunzi we wa cyera?
Ese urukundo rwabo rwaje gukura?

Ntuzacikwe n’agace ka gatatu kuri uyu wa kabiri.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe
Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza