Utuntu’ utundi

Inkuru y’urukundo : Soldier Woman In LoVe agace ka 3

August-30
17:29 PM 2016

Dushiduka iminwa igenda isatirana gake gake habura gato ngo ikoraneho fone ye iba irasonnye mu kureba asanga ni afande mukuru umuhamagaye aba arambwiye ati bye cheri ku kazi baranshaka ukomeze urwaze ubukira ubwo tuzasubira antera agapeck ku itama aba aragiye ubwo nanjye nsigara aho ntekereza kubimaze kuba nkumva nezerewe cyane kubona lizy inshuti ya kera .

Nahise ngotomera agafanta narinsigajemo maze naka facture ndishyura ndasohoka nerekeza iyo kubitaro ngo ndebe uko mama yiriwe,iyo nahageraga pamela(sister) nawe yararyamaga akaruhuka kuko ariwe wabaga yamwiriweho gusa uwo munsi nasanze mama yorohewe yasetse ubona ko birimo kuza maze turaganira kugeza ubwo asinziriye .

Nanjye mfata fone mba nigiriye facebook njya kuri page yitwa Romantic Season Stories Pro ntangira gupostingaho udukuru tw’urukundo njya mpa abakunzi banjye hashize umwanya mbona inbox nakiriye message ndebye nsanga ni lizy wanyandikiye agira ati wasanze umukecuru ameze ate?
Ujye unyihanganira aka kazi dukora gasaba ubwitange akenshi mba ndi busy simbageraho uko bikwiriye!

Dizzy:nukuri wihangayika uburyo udufasha ni ibyo kandi ndabigushimiye.

Lizy: Ok wihangane nagucitse faux nyine kukazi nari nkenewe byihutirwa.

Dizzy:ndabyumva pe uba ufite inshingano nyinshi ntakundi.

Lizy:sawa ujye ugumya unyihanganire ikindi nari nibagiwe kukubwira ntukajye upfa guhamagara fone yanjye nzajya nkubwira igihe ndimokuboneka.

dizzy:sawa bye murare neza

Lizy:nawe choux

Ubwo bwarakeye mbyukira mugupagasa nk’ibisanzwe nsanga akazi kabaye umurundo kuko ntari mperutse kuza kukazi ubwo nibyo niriwemo umunsi wose sinamenya ko n’amasaha yo gufata ifunguro yarenze nshiduka Rosine umukobwa dukorana kukazi arimo arimo amfungira laptop narindimo gukoresha nabaye nk’umucyaha ati kumbuza gukora akazi ni ibiki?

nawe ati oya jya ukora ugire n’igihe cyo kuruka vayo tubanze dufate lunch ubwo naraje turagenda turasangira ari nako dusunika story sinzi uko ryamucitse arambwira ati: buriya rero mfite umutipe nkunda ariko mba mbona atabibona wagira ngo yambaye fume.

Nanjye nti ubwo uwo ninde witesha umukobwa nk’awe!nawe ati ntari kure ahubwo turicaranye! nabaye nkuguye mu kantu nti yicaye hano turi se?
Ariko nareba nkabona tuhicaye twembi gusa njye nawee!.....

eposode4loading........

Ese Dizy yaje kubyitwaramo ate ? Yaramukatiye? Yaramwemereye? Naho se Lizy ? Nabimenya bizaherera he?

Ntuzacikwe n’agace ka kane kuri uyu wa kane.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza