Utuntu’ utundi

Inkuru y’Urukundo rw’umukene EPISODE 4

February-10
05:39 AM 2017

Duherukana mary antunguye akaza aho narindi kumwe na rose na mupenzi , ati: topsam wari urimo ....
Reka dukomeze
.
Mary yahise atugeraho ngirango yambonye ndikumwe na rose
.
Mary: topsam , wari urimo gukora iki ko nagushatse muri class yawe nkakubura!
Njye: nari nsohotse gatoya
Mary: nari natumye rose ngo nakubona akubwire ko nkushaka
Rose: usanze aribyo nari ngiye kumubwira, ahubwo reka mbareke... Muramuke ngiye kuryama
Mupenzi: winsiga nanjye reka tujyane, topsam uransanga dorm, mary urare neza
Mary: namwe good night !!
Njye: chr! Ndabona usaneza , wambaye neza
Mary: asante , urakoze sweet!! Sha numvaga ntarara ntongeye kukubona. Wize neza?
Njye: yego, nagerageje
Mary: umva topsam, reka nkusabe akantu kamwe
Njye: mbwira nkuteze amatwi
Mary: ubwo dukundana, abantu bose ubu amashyari agiye kuzamuka bashake uburyo twatana, biteguye kubona twese dusibira, dutsindwa, tuba abaswa kubera urukundo. Baziko gukunda no kwiga bitajyana
Njye: komeza boo!
Mary: icyo nkusaba ni iki; Reka twige , dusobanurirane , tubigire intego , nibabona tuje twatsinze neza bizabacanga , ariko nidutsindwa bazaduseka
Njye: urakoze ! Nanjye ndabyemeye , chr ureba kure , ndabikunze
Mary: reka tujye kuryama batadusangana ninjoro bakatwita indisciplines. Ndagukunda
Njye: ndagukunda nanjye
Mary: ngaho nterura umpobere
Njye: dore !
Mary: merci kunterura ngaho bizou kwitama
Njye: mary ndumva urukundo runyishe! Ariko bayi(bye) ijoro ryiza!
Mary: (agenda) ni ahejo kuwambere twaje kwiga
.
Ayiwe mbega ibintu byari birimo kumbaho
Iryo joro numvaga butari buke narongeye ndara ntasinziriye
.
Bwarakeye njya mu ishuri turiga, gutekereza mary nkabyikuramo bikanga , ariko nakwibuka intego twihaye zo kwiga bigakunda...
Break yarageze mbona mary ahagaze kumuryango, ndasohoka anjyana canteen... Saa sita tujyana kurya muri refectory turasangira.
Biba gutyo icyumweru kirashira ikindi kiraza ... Twageze aho ubuzima twari tubayemo turabumenyera. Kuri weekend Mary yansabye ko nazajya mwigisha gukina basketball , nawe yagiye abimenya ajya mu ikipe y’ikigo y’abakobwa . ikipe zacu twarakinnye tugera kuntara abahungu turasigara naho abakobwa bakomezamo... Nanjye mary yantangiriraga itike(ticket) nkajya kumufana kuko twe twari twaravuyemo iyo match yarangiraga
Njye na mary twarigenderaga twenyine kandi duhuje urugwiro ...
Couple yacu yari yubashywe kuko natwe tutandavuraga cyangwa ngo turenge kumategeko y’ikigo... Ibyacu twabikoraga kumanywa. Twakoze ama test yo mugihembwe hagati turatsinda bishimishije kuko njye na mary twahuzaga ubwenge n’ibitekerezo, tukigana....
Umunsi umwe kuri weekend yo gusuura abanyeshuri
.
Mary : vayo nkwereke aho tujyana
Njye: unjyanye he ko njye iwacu bataje kunsura!
Mary: wowe vayo nkwereke, twinjiremo hano
Njye:tugende
Mary: mama dore wamuhungu njya mbabwira twakundanye!
Mama wa mary: yooo! Vayo unsuhuze
Njye: muraho
Mama: muraho neza! Ngo niwowe watwaye umutima. W’umukobwa wanjye! Maze muzakundane ariko mujye mwibuka no kwiga , uri umuhanga?
Mary: mama, ni umuhanga cyane yamfashije kwiga twatsinze tests neza
Mama: nuko ! Bakwitande umuhu!
Njye: nitwa imani topsam!
Mama: muzabe imfura wowe numukobwa wanjye , ntihazagire uhemukira undi. Ngaho mary, mwifate neza mbafotore njye kwereka amafoto papa wawe
Mary: topsam wigira ubwoba mama arankunda,ngaho reka twifate gutya
(Hashize akanya)
.
Mama: ngaho mumperekeze ntahe kare i kigali ni kure
Njye na mary: yegoo
.
Uwomunsi mary yamfashe neza uburyo utakumva, bamuzaniye ama juice, imigati, ama biskuits, amata, mayonnaise ... Nibyinshi, twarabiriye afataho bike ashyira inshuti ze zabakobwa ibisigaye arambwira ngo mbishyire incuti zanjye ibisigara mbibike.
Mbega mary! Yarantunguye, anyereka mama we ntarimbizi.
Nanjye byanteye gushaka surprise namukorera
.
Natekereje byinshi gusa nkumva bitashoboka kuko ntamafaranga nari mfite, natekereje kumutungura nkoresheje umunsi w’amavuko we nsanga uba mukwa 8 kandi twari mugihembwe cyambere.
Negereye mupenzi ampa igitekerezo cy’icyo nakora kigashimisha mary, twabiteguye neza njyewe na mupenzi n’izindi nshuti zabahungu, dushaka class kuri weekend turayitegura dushyiramo ibitambaro ngo abo hanze batabibona, dushushanya kubipapuro byinshi twandikaho ngo→ mary akariza topsam loves you←(bisobanura ngo: Mary Akariza, Topsam aragukunda) tubimanika ku inkuta mpamagara murugo mama anyohereza 5000frw, mukuruwanjye 2500, papa we ampa 10,000frw. Nyakoresha ngura utu juice na keke(cake) tuza gukoresha. Nashakaga gukora private party idahenze, hakazamo inshuti zacu gusa...
Nkayikora nshaka gushimisha mary umukunzi wanjye.
Nahamagaye Joan na Rose ndabibabwira nabo bongeramo amafaranga, natiriye radio ntoya y’ikigo animateur arayimpa kuko nawe twabyumvaga kimwe, ubundi ndongera nshaka akaririmbo k’umuhanzi w’umunyamerika nza kuririmbira mary nk’umushyitsi mukuru kuri uwo munsi...
Gusa nasabye ba Joan kuzana inshuti zabo ariko ntibabibwire Mary, ahubwo bamuzane ari mukigare.
Nahise nshaka mary ndamurakaza mubwira amagambo amubabaza kugirango aze kuza arakaye atungurwe no kubona ibyo namubwiye byari blague
.
Twabiteguye neza igihe kiragera twicara aho twari twateguye ducecetse ubundi ba Joan bari babeshye Mary ko habaye umwiherero wa korari(choir) ariho bamujyanye . yari yarize yababajwe nibyo nari namubwiye , mbese atishimye, gusa kubera yakundaga choir yariyihanganye agiye mumwiherero
.
Baraje bakingura umuryango aho twari dutegereje
Mary agiye kubona...
.
Episode 5
Loading.....................

Share

Ibitekerezo (1)

  1. uwase Sandrine 7 Nzeri, 08:28

    Andika igitekerezo cyanyu hano...turabakunda cyane kdi inkuru muduha ziratwubaka thanks

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza