Utuntu’ utundi

Inkuru y’urukundo rw’umukene EPISODE 1

January-16
14:41 PM 2017

Dutangiriye murugo rwo kwa topsam umwana uba muga centre kumuhanda . aha arimo kwitegura kujya kwishuri ryisumbuye muwa 4
.
Mama we: topsam giravuba ujyane na mukuru wawe . Aguherekeze arebe naho baguhamagaye
Topsam: Yego mama gusa mfite amatsiko yo kwiga muwa 4
Mama: Ngaho dore mukuru wawe araje mugire vuba mugende.
Justin(mukuru we) : umva man fata bag tugende kuko ndashaka gusubira kukazi ikigoroba
Topsam: ngaho tugende , mama urabeho
Mama:uzige neza kandi ntuzarangare
Topsam: yego, unsezerere papa na karabo mushiki wanjye
Mama: mwana wanjye nugira ikibazo uzajye uduhamagara
Topsam:yego
.
Binjiye Coaster iberekeza mumajyepfo aho ikigo bamuhamagayeho cyari kiri.
Bagezeyo barakirwa Justin asubira murugo naho topsam atangira ubuzima bw’ikigo gishya atangira gushaka inshuti zindi zimumenyereza ikigo
.
Topsam yakundaga gukina gukina umukino wa basiketi(basket ball) yahise ajya mu ikipe y’ikigo atangira kwitoza nkabandi aho yaje kugaragariza abandi ko ashoboye coach wabo amugira captain w’ikipe. Byamufashije kumenyekana mukigo vuba
.
Amakuru agera hose mukigo ko hari umwana uzi basket mushya mukigo
.
Mary : umva tugende ujye kumunyereka ngo asa ate?
Joan: tugende yiga hariya
Mupenzi: murashaka inde?
Mary: turashaka kureba umwana batubwiye uzi gukina basket ball
Mupenzi: topsam sohoka baragushaka
Topsam: ni bande c man? Barabe atari abakobwa man ndabatinya
Mupenzi: nibo ariko ihagarareho usohoke uvugane nabo
Topsam: ok... Bite
Mary na joan : ni byiza , wihangane tugukuye mumasomo twashakaga kukureba
Topsam : ndabyishimiye nitwa topsam , mwebwe?
Mary: njye ni kariza mary
Joan: mutoni joan
Topsam : turamenyanye ndabyishimiye
Mary: rata ngo uzi gukina basket cyane
Topsam: ndagerageza
Joan: uzi ukuntu mary nawe ayikunda
Mary: rata uzajya unyigisha nanjye gukina
Topsam: ntakibazo
Mary: wanyemerera tukazajya twigana nyuma y’amasomo, ukansobanurira ibyo ntumva?
Topsam: wowe wiga muwa kangahe?
Mary : nanjye ni muwa 4 mcb
Topsam: ntaribi ariko tuzajya twigana kumanywa gusa
Mary: kubera iki kumanywa gusa?
Topsam: ninjoro nkunda kwiga prep njyenyine nibwo mfata
Joan : cyangwa utinya...
Topsam: iki c?
Mary : rata tuzajye twigana kumanywa bibe uko ubishaka , ngaho isubirire mwishuri kandi urakoze
Topsam: sawa namwe mwige neza
.
Yinjira mwishuri mupenzi aza kumubaza uko byagenze
.
Mupe: ngaho mbwira ibyo bakubwiraga
Top: ahwiiiiiiiiiii ubwoba we
Mupe: ko wiruhutsa se?
Topsam: sha bampase ibibazo
Mupe: nyine mbwira
Topsam:....... Nigutyo byagenze , uziko yansabye ko twazajya twigana!
Mupe: hahhh nyine mary yagukunze nigutyo abakobwa bakunda, abwo arashaka kukwiyegereza
Topsam: ashwiiiii ibyo gukunda ntabwo birimo nakubwiyeko nigirira isoni ntabwo nabishobora.
Mupe: uriya mwana ni mwiza nagukunda ukamwangira nawe uzicuza umenyeko yaje ambaza umuhungu uzi gukina basket , wasanga ari nabyo yagukundiye kandi abahungu benshi yarabanze numwitesha nakazi kawe
Topsam: wapi sha tuzigana ariko nanyizanishwaho ibyo nzamutuka , kuko ntabwo nabasha kwiga no gukundana sibyo byanzanye
.
Mupenzi na topsam bari inshuti kuko banatahaga muri cartier imwe.
.
(Muri dom)
Mupenzi: umva byuka ngo mary arashaka ko mujya kwiga. Wari wibagiwe gahunda mufitanye?
Topsam: uuuuuuuh ndeka sha
Mupe: sha byuka musize muri class wenyine ngo aragutegereje
Topsam: reka mbanze nambare neza atanseka
.
Muri class
.
Mary: watinze naringiye kwigendera
Topsam: nari nasinziriye, ngaho zana ibyo nkusobanurira
Mary: ayiwe! Nazanye ikayi itariyo, ariko reka twiganirire rata sibyo?
Topsam: ntaribi
Mary: murugo nihe?
Topsam: (aramubeshya) ni i kigali aho bita gikondo
Mary: yooo uziko nanjye iwacu ari i kigali kimironko mukiruhuko uzajya unsura?
Topsam: yego nibishoboka,
Mary: ni ikihe kintu ukunda cyindi kitari gukina basket ?
Nkunda kuririmba
Mary: wow, ngaho ndirimbira rero
Topsam: uuuuh uuuh (agorora umuhogo) ndumva ijwi wapi, ariko nzakuririmbira
Mary: ndategereje... Gusa unteye amatsiko
Topsam: nzagutungura nkuririmbire
Mary: sha ndumva uzi no kuganira nzajya nza twige niturangiza tunaganire
Topsam: merci, nanjye uburyo uganira nabikunze
Mary: wanyemerera ukambera nka musaza wanjye kugirango nzajye mbona uko nkwisanzuraho neza ?
Topsam: ntakibazo
Mary: urakoze ndumva basonnye kurya ibya ninjoro
Reka tujyaneyo tunaganira. Sidusangira?
Topsam: ngaho tugende turasangira ntakibazo
.
Batambikanye kuri refectory barasangira bashoje umwe ajya dom(aho barara) nundi ni uko
.
Aha Topsam ahuye na mupenzi
.
Mupenzi: ahaaaaaaa nagufashe, utazongera kumbwira ngo utinya abakobwa, nakubonye wowe na mary mugendana, mwanasangiye
Topsam: erega yansabye ko mubera nka musaza we, uzi ukuntu azi kuganira , yavugaga andeba mumaso...
Mupenzi: siwumva se ! Watangiye gutwarwa ngaho rero umufate neza umenyeko ari umwana wo mubakire
Topsam: ahubwo yansabye kumuririmbira ngira isoni mubwirako nzamutungura, ngira inama , nzamutungura gute?
Mupenzi: siwumva se! Iyo ngingo ahubwo
Wowe uzasabe umwanya ejo mukirori kizaba (muri boom) uririmbe indirimbo yawe umubwirako umukunda nayandi magambo meza amushitura... Ibindi uzabimbaze .
Topsam: ako kantu, hari indirimbo nahimbye nari naravuzeko nzayiririmbira uwo nzakunda
Mupenzi: ahubwo turimo gutinda, reka injye kugusabira umwanya wowe sigara uyitegura
.
Topsam yasigaye asubiramo indirimbo naho mupenzi amusabira umwanya arawubona ahita ajya kureba joan (inshuti ya mary)
Mupenzi: joan ndashakako umfasha mugukora surprise topsam ashaka gukorera mary
Joan: imeze gute se?
Mupenzi :.... Nawe uzamujyane mwicarane ubundi azatungurwa no kumva topsam agiye kuririmba nawe uzafate agapapuro nza kukuzanira ukamuhe uwo mwanya indirimbo itangiye ndabwira manzi akandike . nawe utazagapfundura
Joan: nzabikora
Mupenzi: wibukeko ari surprise , uzabigire ibanga
.
Uwo munsi w’ikirori warageze , topsam aritegura atira utwenda twiza ajya mukirori nkabandi yicarana na mushutiwe mupenzi, abandi berekana ibyo bateguye
.
igihe kizajyere
MC: reka twakire umuhungu wacu abenshi baziko azi gukina basket gusa, ariko azi no kuririmba... Topsam turakwakiriye
.
Abanyeshuri bose bakomye mumashyi barahaguruka bafite amatsiko yo kumva uburyo aririmba.
Naho aho mary we yicaranye na joan yasaze yasizoye yatangiye gufana n’indirimbo itaratangira... Indirimbo itangiye abona joan amuhaye agapapuro kanditseho gutya :→ mary nakubwiyeko nzakuririmbira , indirimbo yawe ngiyi... Kandi uyitege amatwi ayamagambo niwowe areba...
.
Mary ubwoba buramutaha ahita aceceka areba hirya areba hino yumva biramurenze,
Topsam yararirimbye bose baratwarwa kuko yari indirimbo igenda gacye kandi ifata kumutima mukajwi keza... Iyondirimbo yavugaga gutya...
.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza