Utuntu’ utundi

Inkuru Urukundo n’ifaranga: Uko yamfashe n’umukobwa ku gitanda ( Agace ka 5)

July-27
10:33 AM 2017

Mu gace ka 4 twari twagarukiye ...

Ako kanya yahise anyicara kubibero atangira kunsoma hose mbese numva ndatwawe pe . Ubwo ntangira kumukoraho muri ako kanya twumva umuntu akubise urugi ahita yinjira tubona ni umueriveri wari uje kutubwira ko inkoko twashyirishijeho yahiye.

Barayizanye tugiye gutangira mbona telefoni irasonnye nsanga ni Ngabo yambazaga aho ndi . yaraje yahise yinjira ageze mucyumba turimo akubise amaso ukuntu nicaye na Divine ndetse mukikiye .

Ngabo agira umujinya ati: koko Divine ibi ukora ni ibiki ntuziko nkukunda ,ntuzi gahunda ndi gutegura yo kukwereka uwambyaye ko nari naramuratiye ko mfite umwari mu buranga yewe no mumico none reba

Divine ababaye ahite ahaguruka ati: kuva na kera abantu nkamwe mwahozeho gusa urambihirije .Urinda uvuga ngo uzanyereka iwanyu warankoye. Si inkundo ugenda underesaho zitagira amafaranga ubona wamarira iki? urukundo se bararurya cyangwa barusabisha akazi? ni Mama waba uzuye se gusa urambabaje Ngabo sinabikekaga

Ubwo nari numiwe niko guhaguruka nti: umva Ngabo urabizi ko twabanye mu bibi n’ibyiza sinumva impamvu warakara ibi nawe wabikora gusa Divine ntabwo dukundana n’inshuti bisanzwe twahuye nkuko nawe wahura n’undi.

Ngabo yahise yicara tuba twinywera bidatinze tubona hinjiye undi musore niko kutwegera yitonze ati: mumeze neza ndi umupolisi.Akuramo ikarita imuranga agira ati murashinjwa ubufatanya cyaha n’uyu mukobwa wayogoje igihugu dore iminsi ishize yibye umugabo bari bararanye miliyoni 10 kandi sibyo gusa yatwaye televiziyo ndetse na mudasobwa y’uwo mugabo.

Rero mwese bitewe n’umubano mufitanye mugiye gufungwa mu gihe tugikora iperereza ntawemerewe kugira icyo abaza, azakibaza nyuma .Ahita ahamagara abandi ba polisi baradufata baratujyana.

Twese twayobewe niba ibyo tubona ari ukuri gusa nabyemeye twinjijwe mu gihome aho twicaye Ngabo akambaza : ariko muvandi ibi ni ukuri cyangwa turi kurota ubuse tuzize iki ? sha kariya ka Divine ndumva ntacyo kakimaze kw’isi ndumva kapfa kakavaho.

Tukivuga gutyo ako kanya bahise baduhamagara haza umugabo avuga ko umukobwa arengana aritwe twamutumye twamuteye ubwoba ngo turamwica.Twahise dutangira kwiheba amarira yuzura amaso agahinda kadushengura umutima .

Divine anyegera yitonze ati: ngizo imbaraga z’ifaranga rirahambaye ritura hasi icyari itegeko rigasiba mu mitwe y’abantu ukuri rigashimangira ikinyoma ntamuntu ufite ifaranga uca bugufi ahubwo baramupfukamira rero bavandimwe mumbabarire ntimuzi ko n’umwana w’Imana ariryo ryamugambaniye nimumbere igitambo rero murabeho kandi aheza mu ijuru.

Twagiye twababaye bitewe na Divine ibyo atubwiye koko niko kureba Ngabo nti: harya murakunda uzahirwe muvandi.

Mpita niyicarira munguni nihebye mvuga ko ibyanjye birangiye kuko twashinjwaga miliyoni 10 kandi ntaho yari kuzava .

Ijoro ryose sinigeze ntora agatotsi yewe ntano kwirambika ntekereza uburyo ifaranga rinkozeho bugicya baje kumbwira ko nasuwe ngiye nsanga ni.....

Ese ninde nkomeze se

Eh wigenda ariko byibura ukande Like kuko ntigoye ngaho Sangiza abawe (kora Share) buriya se comment ntikenewe. Gira icyo uyivugaho kuko ni ukudufasha gukora izindi nkuru z’uruhererekane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza