Utuntu’ utundi

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Irahari Moise rusaba guhindurirwa izina

October-12
02:37 AM 2017

Uwitwa Irahari Moise mwene CISHAMAKE Joseph na AHORISHAKIYE Bellancila utuye mu mudugudu wa Kirambo, akagari ka Murama , umurenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango , intara y’Amajyepfo, akaba aboneka kuri Telefone:0784813389/ 0727870486.


Irahari Moise usaba uburenganzira bwo kongererwa izina akitwa Irahari Moise Robert

Irahari Moise yasabye uburenganzira bwo kongera izina Robert mu mazina asanganywe Irahari Moise akitwa Irahari Moise Robert mu irangamimerere.

Impamvu atanga nuko yiga icyiciro cya nyuma cy’amashuli yisumbuye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,yasabwe kongera izina rya gatatu mu mazina kugirango abone gukora icyizamini cya Leta gisoza amashuli yisumbuye, ahitamo izina ROBERT aryongera ku mazina ye bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko bityo yitwa Irahari Moise ROBERT mu byangombwa by’amashuli kandi asanzwe yitwa Irahari Moise .

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kongera izina ROBERT ku mazina asanganywe Irahari Moise bityo akitwa Irahari Moise Robert mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

Bikorewe i Kigali taliki ya 12 Ukwakira 2017

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza