Utuntu’ utundi

Impamvu ukiri wenyine kandi mu by’ukuri wifuzaga kuba uri mu rukundo

June-14
17:43 PM 2017

Kugira uwo umuntu akunda ni ibintu biba muri kamere ya munt. Abantu benshi baba bifuza kugira umuntu bakundana ariko siko bose bagira amahirwe. Niba nawe uri umwe mu bifuza kuba mu rukundo ario ukaba ukiri wenyine, Nkuko byashyizwe ahagaragara n’urubuga elcrema, dore zimwe mu mpamvu zaba zibitera.

1. Witeze ibitangaza mu rukundo
Niba witeze ko mu rukundo harimo ibyiza gusa nta bibi bibamo ishobora kuba ariyo mpamvu ukiri wenyine, kuko nta rukundo rutunganye rubaho, habamo ibihe byiza n’ibihe bibi, mu gihe rero witeze ibyiza gusa bizakugora kuba mu rukundo.

2. Wifuza umukunzi uziramakemwa
Kuba ushaka kuzagira umukunzi uzira inenge bishobora kuba ariyo mpamvu utarabona umukunzi, kuko ntushobora kubona umuntu ugutunganiye kuko twese turi abantu kandi tugira amakosa, mu rukundo rero ugomba kwihanganira amakosa y’umukunzi wawe kuko ntiwabona ugutunganiye.

3. Abo wifuza gutereta ntabwo mukwiranye
Buri wese agira urwego rw’umuungu cyangwa umukobwa yifuza ko bakundana, ushobora gusanga abo wifuza Atari beza kuri wowe, bityo urukundo rwanyu ntirushobora gukomera bimeze bityo.

4. Ntabwo wifitiye ikizere cyo kuba mu rukundo
Kutigirira ikizere cyo kuba mu rukundo bishobora kuba aribyo bituma ukiri wenyine, kuko bishobora gutuma n’uwo mwagakundanye acika intege akabona ko udafite ubushake.

5. Uhora uhuze cyane
Guhora buri gihe uhuze bitewe n’akazi cyangwa ubuzima ubamo bishobora gutuma utagira uwo mukundana. Niba ushaka kuba mu rukundo shaka umwanya uhure n’inshuti nawe ugire igihe cyo kwitekerezaho.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza