Utuntu’ utundi

Ibyamamare 14 bigendera muri Private Jet gusa.

August-02
08:41 AM 2016

Mu gihe abenshi batonda umurongo ku kibuga cy’indege, abandi bakarira ayo kwarika indege zabasize, aba bo uko umutima uteye bafata indege zabo (private jet) bakajya aho bashaka bakahagerera igihe bashakiye.

Dore rumwe mu rutonde twabakoreye rw’ibyamamare mu bice bitandukanye bitunze private jet. Twifashishije PressRoomVip.

John Travolta

Umukinnyi w’amafilime uzwi muri Face off, umuririmbyi ndeste akaba n’umubyinnyi. Atunze indege 7, murizo harimo Boeing 707, Bombardier challenger 601, Boeing 727 na Gulfstream jets eshatu ziba ziparitse aho atuye muri Frolida. Akaba azi gutwara indege nawe. Agaciro k’indege atunze ntabwo kazwi.

Harrison Ford

N’umukinnyi w’amafilime yamenyekanye muri filime Air Force One, Indiana Jones nizindi nyinshi. Afite Cessna 680, ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amadorari ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 12. Akaba azi no gutwara indege.

Tom Cruise

Akora filime akanazikina yamenyekanye muri, Mission Impossible. Atunze Gulfstream IV(G4) ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amadorari ikagira ubushobozi bwo gutwara abantu 19.

Celine Dion, Oprah Winfrey, Steve Spielberg

Buri umwe muri aba atunze Bomardier Global Express XRS igurishwa miliyoni 42 z’amadorari ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 8-14, igenda amasaha 16 itaragusaba kuyongeramo amavuta y’indege.

Tiger Woods

Icyamamare mu mukino wa Golf afite umutungo ubarirwa muri biliyoni imwe, atunze Gulfstream G550 ifite agaciro ka miliyoni z’amadorari, igenda amasaha arenga 12 idahagaze ikaba ishobora gutwara abagenzi 18.

Jim Carrey

Umugabo usetsa cyane akaba n’umukinnyi wa filime, azwi nko muri The mask, Bruce Almighty, Liar Liar n’izindi nyinshi zitandukanye. Atunze Gulfstream V(G5) uyishaka wayigura amadorali miliyoni 59 ikaba izwiho kunyaruka, yakira abantu 16. Akunda indege ye cyane kuburyo iyo ari gukina filime asaba ko nayo yaza mu mashusho, umwaka ushize akaba yarapfushije umukobwa bakundanaga.

Roman Abramovich

Umubiliyoneri w’umurusiya, afite ikipe y’umupira ya Chelsea FC, atunze Boeing 767-300 yahaye akabyiniriro ka “The Bandit” ifite agaciro ka miliyoni 83 n’ibihumbi magana atandatu ifite icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 30, ibitanda byiza, aho kwiyuhagirira. Ushaka kuyisiga irangi byonyine byagutwara amadorari ibihumbi 76.

Donald Trump

Umubiliyoneri w’umunyamerika akaba n’umunyapolitike uhatanira umwanya wa perezida w’America mu matora azaba, Ugushyingo 2016 akaba ahagarariye ishyaka ry’aba Republican. Afite Boieng 757 ibarirwa mu madorari asaga miliyoni 100.

Mark Cuban

Umushoramari w’umunyamerika utunze amafaranga abarirwa muri biliyoni akaba nyiri ikipe ya basketball Dallas Marvericks, Landmark Theatres na Magnolia Pictures. Afite Boieng 762-200 igura miliyoni 144 z’amadorari. Agwa neza cyane kuko ajya atanga umunyenga ku nshuti ze ubwo niba urimo ntuzacikanwe.

Barak Obama

Boeing 747-200B izwi ku kazina ka “Air Force One” akaba ariyo ndege ikunzwe ku isi, niyo ndege perezida w’America agenderamo n’umuryango we hamwe n’abakozi bo muri White House ibarirwa agaciro kangana n’amadorari miliyoni 390. Ifitemo ibiro by’ibanga bya perezida, ibitanda, ubwiyuhagiriro n’ibindi byinshi byibanze bikenerwa.

Prince Alwaleed bin Talal al-Saud

Iyo uvuze ibijyane n’indege uyu we ntawe umugereranya nawe, n’umushoramari ukomoka mu muryango w’ibwami wo muri Saudi Arabia atunze amadorari biliyoni 17.8 akaba ariyo aheruka kubarurwa mu kwezi tuvuyemo. Afite Airbus A380 ifite agaciro gake ugereranyije nibyo atunze ikaba ihagaze miliyoni 487 z’amadorari. Ntawavuga ibiyigize ngo abirangize irebera amaso araguha!

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza