Utuntu’ utundi

Gutanga ibyishimo ndengakamere ku mugore ‘kunyaza’ ni iki, bikorwa bite mu kubaka urugo rurambye

August-27
11:25 AM 2016

Kunyaza ni iki?

Ubundi kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byishimo aba yatewe n’umugabo. Bisobanuye ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko bizanwa n’ibyishimo aba yatewe n’uwo bakorana imibonano bitewe n’uburyo abimukoreramo.

Ese kunyaza bikorwa bite? Bisaba iki?

Umugabo ushaka kunyaza abanza gutegura uwo umugore, nyuma yinjiza igitsina cye akigarukiriza ahagana hanze rwose ahakikijwe n’imigoma nyuma akajya agikoza kuri clitoris amanura yongera azamura adakuraho, icyo gihe umugore atangira kumva uburyohe budasanzwe bityo uko umugabo akomeza niko n’umugore akomeza kugira ububobere bwinshi ari nabyo biryohera umugabo cyane. Uko umugabo aryoherwa kubera ububobere ni nako igikorwa kigenda cyoroha kandi n’uburyohe ku mugore bugakomeza kuba bwinshi.

Bwa buryohe umugore yumva uko burushaho kuba bwinshi ni nako arushaho kugira amatembabuzi atumba ububobere mu myanya ndangagitsina yiyongera, bikaza kugera rero aho umugore azana amavangingo ashyushye, umugore akumva aruhutse ashize amavunane ari nayo mpamvu bavuga ko bivura umutwe n’umugongo ku mugore ubikorerwa kenshi.

Ikindi kandi kunyaza umugore cyangwa umukobwa iyo ari ubwa mbere anyazwa biratinda ndetse bikanasaba umugabo imbaraga ariko nyuma uko agenda abikora, imiyoboro y’amavangingo igenda izibuka kuburyo bigera n’aho umugore cyangwa umukobwa akora imibonano bisanzwe agahita azana ya mavangingo. Ikindi kandi amavangingo agenda yiyongera uko umugore anyazwa, bisobanuye ko rwose umugore ashobora kunyazwa bwa mbere bikanga, n’ubwa kabiri wenda bikanga, ubwa gatatu hakazaza amavangingo make cyane, uko akomeza kunyazwa amavangingo akazagenda yiyongera kugeza aho azajya aza bisa nko kwikinira

Ivomo : internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza