Utuntu’ utundi

Ese The Ben wagarutse ku ivuko yaba yaritukuje ? Ese Nibyo?

December-25
04:43 AM 2016

The Ben yasesekaye i Kigali kuri uyu Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016 aho akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. The Ben ufite amazina Mugisha Benjamin yari amaze imyaka itandatu kuri uyu mugabane wa Amerika.

Aganira n’abanyamakuru The Ben yavuze ko adahakana ikosa ryakozwe ryo kujya muri Amerika akagumayo kandi yemeza ko byakemutse .

Ageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kanombe , abanyamakuru batangiye kumufotora ndetse amafoto akomeza gucicikana ku mbuga z’ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Bamwe batangiye kwibaza niba The Ben yaba yarisize mukorogo cyangwa yaritukuje cyangwa ari ikirere cyamuhinduye dore ko amafoto yagaragazaga ko uruhu rwe rwahindutse bigaragara .

Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe na IGIHE, aruna yagize ati ninde udashaka kujya USA,muri gukomeza mwibaza ngo yatorotse igihugu ahubwo mwakabaye mwibaze muti amavuta asigaye yisiga ni ayahe dore uko iminsi yicuma akomeza kuba umuzungu undi yongeraho ati uyu mutipe yaritukuje cyangwa?


Raymond ashyiraho ubutumwa ku ifoto ya The Ben kuri Facebook yagize ati yaritukuje ariko,ba mukorogo bamukozeho nyuma yaho uwitwa Titi ahita amusubiza ati wimubeshyera maze undi ati ubanza ari ikirere cyamuhinduye.

The Ben na Meddy bavuye mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2010 berekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cy’ ihuriro rya Diaspora Nyarwanda cyiswe ‘Urugwiro Conference’ bahita bafata umwanzuro wo guca umuti wa mperezayo.


Uku niko aganaraga mu mashusho y’indirimbo Amaso ku maso iri mu za mbere ze

2014 yaririmbye imbere ya Ban Ki Moon mu nama ya UN

Mbere yo kujya gutaramira mu Bubiligi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016

The Ben ataramira mu Bubiligi muri Werurwe 2016



Andi mafoto ya The Ben mu mwaka wa 2016



The Ben asesekara kigali taliki ya 24 Ukuboza 2016

Ese koko yaritukuje, yisize amavuta amuhindura uruhu , ni ikirere se cyamuhinduye ?

The Ben yigeze gushyira indirimbo hanze igira iti Ese nibyo? bambwira yuko wahindutse nawe mbwira ese nibyo? Mbwira mbwiza ukuri nimba ari byo?

Amafoto: Internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza