Utuntu’ utundi

Dore Inama ku bagore n’abakobwa k’umusatsi udakura neza

September-26
08:35 AM 2016

Abagore n’abakobwa bakunze kumara umwanya munini bita ku mubiri wabo kugirango base neza ndetse ni ubareba aboneko bakeye, ariko hari abagerageza bikanga.

Umusatsi ni kimwe mu bintu bikunze guhangayikisha abakobwa n’abagore cyane kubona waranze gukura cyangwa utameze neza. Kubafite iki kibazo cyo kudakuza umusatsi usanga bakoresha uburyo bwose ngo bawubone yewe ni umutungo ukahatikirira.

Ku bagore n’abakobwa mwaba mufite ikibazo cy’imisatsi idakura dore uko wabigenza:

1.Iyo ushaka ko umusatsi wawe ukura,wirinda kuwudefiriza kenshi ahubwo ukajya uwusuka kandi ukibuka gusuka ibisuko binini kuko nibyo bidaca umusatsi.

2. Ikindi gifasha umusatsi gukura neza nukuwumesamo,maze ukawumutsa
ukoresheje cya cyuma cyagenewe kumutsa umusatsi kandi ukirinda kuwunyuzamo igisokozo utarumuka neza,kuko iyo uwumukije mu bundi buryo uracikagurika kandi gucika ni bimwe mu bituma udakura

3. Niba ufite umusatsi udakura ngo uve aho uri kandi jya wirinda kujya muri saro kuwusokoresha ngo bakoreshe bya byuma bishyushye,cyane cyane kuri wa musatsi uba woroshye udafite ireme.

4. Umusatsi udakura kandi ucika ukuzwa no kuwushyiramo vitamini zagenewe umusatsikandi ukazishyiramo nibura kabiri mu kwezi niba ushaka ko ukura mu gihe gito cyane.

5. Ugomba kandi gusigamo amavuta yabugenewe abyibushya umusatsi, nibura buri cyumweru kandi ukirinda gusigamo amavuta ubonye yose no kumeseshamo amasabuni atari shampoo.

Mu gihe ukurikije izi nama, ntakabuza uzagira umusatsi mwiza kandi ukura neza, doreko ni ijambo ry’Imana rivugako ubwiza bw’umugore buba mu misatsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza