Utuntu’ utundi

Brazil : Polisi yataye muri yombi abakobwa bane bishe bagenzi babo

October-13
11:53 AM 2016

Abakobwa bane b’abanyeshuri batawe muri yombi na police yo muri Brazil nyuma yaho bageragezaga kwica urubozo mugenzi wabo ariko ntibabigereho. Bakaba bamuzizaga kuba asigaye akundana n’umusore wahoze akundana n’umwe muri abo bakobwa. Abo banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka 13 na 16 naho uwo bakoreye urugomo afite imyaka 14.

Babanje kumuzirika amaguru n’amaboko maze babona kumuhondaguza inkoni bari baciye n’umuhoro ku mutwe. Bakoze urwo rugomo hafi amasaha 4 yose. Uwakorewe urugomo yahunze atabaza ubwo abo banyarugomo bajyaga kwikura amaraso ku ntoki. Ababibonye bemeza ko aba bakobwa bari bagambiriye kwica uwo mugenzi wabo.

Police nayo ikaba yabonye amafoto muri telephone y’umwe muri abo bakobwa batawe muri yombi yerekana uko bakubitaga mugenzi wabo.
Uwakorewe ayo marorerwa yavuze ko abo bagenzi be ari nabo bamugiriye urwo rugomo bari bamutumiye ngo aze mu birori bamubwira ko biri bubere hafi yaho batuye. Akihagera ngo bahise bamufata bamuboha amaguru n’amaboko maze batangira kumukubita. Uko bamukubita ni nako bamwerekaga umwobo bari bacukuye bamubwira ko bagiye kuwumuhambamo. Yongeyeho ko yabonaga byarangiye nyine agomba gupfa.

I byo birori bari bateguye byari ibyo kwizihiza isabukurub y’amavuko y’umwe muri abo banyarugomo. Bari kandi banatumiyemo umusore wakundanaga n’umwe muri bo. Uwo wizihizaga isabukuru akaba yari yujuje imyaka 15 y’amavuko. Umukuru wa polici muri icyo gihugu, Renata Vieira akaba yatangaje ko urwo rugomo rwatewe n’ishyari kuko uwarukorewe yari asigaye akundana n’umusore wakundanaga n’umwe muri abo bakobwa.

Umwe mu bakekwaho icyo cyaha, yavuze ko umugambi wabo utagezweho kuko icyo bashakaga atari ukubabaza mugenzi wabo ahubwo kwari ukumwica. Abo bose uko ari bane bakaba batawe muri yombi kandi baramutse bahamwe n’icyo cyaha cyo gushaka kwica urubozo mugenzi wabo, bahanishwa igifungo cy’imyaka 3 kuko bari bakiri abanyeshuri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza