Utuntu’ utundi

Amaze imyaka 14 yiyambika nk’abagore buri wikendi ngo ashimishe umubyeyi we

March-15
05:39 AM 2017

Igitangaje ariko Li Yinglai ariko yambara imyambaro y’abagore muri wikendi gusa aho aba ari hafi y’uyu mukecuru umubyara ufite imyaka 96, ngo amurinde agahinda aterwa no kuba yarabyaye abahungu gusa, ngo akaba yarabitangiye afite imyaka 60 ni ukuvuga ko abimazemo imyaka 14 dore ko ubu afite imyaka 74.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru cyo mu bushnwa cyitwa Huanqiu, Li Yinglai yemeza ko buri wikendi agomba gufata umukecuru we bakajya ku kiyaga kiri mu gace ka Kunming hanyuma akambara imyambaro y’abagore ndetse akatunganya imisatsi neza nk’abagore akanisiga amavuta atandukanye amuhindura kugira ngo yisanishe n’igitsina gore ku buryo bugaragara.

Gusa nawe ariko simuto kuko nawe umurebye ajya kungana n’uyu mubyeyi umubyara kuko bose imyaka yababanye myinshi. Li Yinglai atuye mu gace ka Kunming mu Bushinwa akaba avuga ko kwambara iyo myambaro abikorera nyina umubyara kugira ngo abashe kumushimisha byityo areke kujya ahora atekereza ko kutabyara umukobwa ari igihombo gikomeye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza