Utuntu’ utundi

AGACE KA 8 gashya : Inkuru y’urukundo ya Soldier Woman In LoVe

November-21
16:56 PM 2016

Lizy ati dizzy ayo mafaranga ntayo mfite but trust me mfite ikizere ko uburyo ndibukoreshe buri buze gukunda!bidatinze Lizy yahise aza mu rugo kwa Dizzy aha ari naho bakomereza ibiganiroo! yakomeje agira ati umva mfite tanté uba belgique unkunda cyane kandi afite amafaranga ikindi kandi ni umuntu kuburyo ndamutse mubwije ukuri nkamwaka 7millions zo kuvuza mabukwe atazinyima bityo ndakwinginze rekera kwiyahuza inzoga bigeze aho!sibyo cheri?

Please ndakwinginze.Dizzy nawe nyuma yo kubitekerezaho yahisemo kumvira umukunzi hanyuma barahoberana biratinda n’amarira ari yose gusa yabikoze kugira ngo atagumya kumubabaza naho ubundi yumvaga ntakizere cy’uko umuntu yakurerekurira 7milions gutyo gusa ngo ni uko ari tanté we!

Lizy yahise ajya mugikoni atangira gutegura ifunguro ngo bagemurire nyirabukwe(mama Dizzy) ikigaragara cyo ni uko Lizy yari umwari mwiza ubereye urugo kuko nubwo yabaga afite inshingano zitamworoheye z’igihugu nk’umusirikarekazi ariko yakoraga uko ashoboye akabonera Dizzy umwanya ndetse akanagerageza uko ashoboye kose kumwereka urukundo rw’indengakamere amufitiye.

Hashize iminota ingahe Dizzy na Lizy baba bageze kwa muganga basanga umukecuru ni kwa kundi ararushaho kuremba gusa abonye Lizy yongera kwishima agerageza kumwenyura wabonaga neza ko yishimira cyane urukundo rwabo nuko Lizy yegera umukecuru akuramo ibyo bari bamugemuriye agerageza
kumutamika banaganira biratinda.

Umukecuru aza kugeraho intege zimubana nke baramureka araruhuka bo barataha maze Lizy akigera iwe murugo yihutira guhita ahamagara wa tantine we wabaga mu Bubiligi baganira byinshi kuko bari bakumburanye ageraho za kumugezaho cya kibazo.

Tantine we atinda kucyakira gusa biza kugeraho aramubwira ati ntacyo wansaba ngifitiye ubushobozi ngo nkikwime mwana wanjye kuko buriya ndinka mama wawe!
Lizy yaramushimiye cyane anihutira guhita ageza iyo nkuru nziza itagira uko isa kuri Dizzy,iryo joro Dizzy siwe wabonye ricya abyukira mugushakira nyina ibyangombwa na Visa ntibyatinze nyina yoherezwa mu Buhinde kuvurirwayo.

Kuri Lizy we iperereza kubyerekeye urupfu rwa Andy na Chris ararikomeje tubibutse ko uwo Andy yahoze ari inshuti ye magara akaza kwicirwa kwa Lizy mu gikoni cy’inzu ye chris nawe akaba yari cheri w’uwo Andy.
Turabona abagabo babiri harimo na Uncle wa Dizzy mu maboko ya polisi,Lizy arahari ndetse akomeje kubahata ibibazo k’uruhare bakekwaho kuba baragize mu izo mpfu gusa baracyakomeje gutsimbarara kuguhakana ibyaha bashinjwa.
Lizy akiri aho yakiriye tdelefoni ya numero nshya atazi ayitaba ajijinganya yumva ni ijwi ry’umusore atazi sinzi ibyo yamubwiye mbona Lizy akutse umutima araranganya amaso hepfo na ruguru................
Ni ahubutaha ku gace ka 9..episode9loading..................

Uracyeka uyu musore uhamagaye Lizy amubwiye iki?

Aka ka episode murakabona mute?

Niba byaryoshye ntiwifate bigaragaze dukomeze.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha

Share

Ibitekerezo (3)

  1. mhumuza 27 Ugushyingo 2016, 05:43

    uduce tubanza twizi nkuru umuntu yatubona ate?
    inkuru ya Soldier Woman In LoVe dukeneye kubona uduce tubanza hanyuma iyi yitwa stella my ex nayo igakomeza murakoze

    Subiza iki gitekerezo
  2. Vava 6 Ukuboza 2016, 02:53

    Andika igitekerezo cyanyu hano...ark se mwagiye muziduha vuba narinziko mwabivuyemo rwose ndayikunda sana mwazayishyize kuri fbk se

    Subiza iki gitekerezo
  3. niyonkuru serge 26 Gicurasi, 08:26

    Ibice bibanza twabibona gute?

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza