Utuntu’ utundi

AGACE KA 7 gashya : Inkuru y’urukundo ya Soldier Woman In LoVe

September-19
15:14 PM 2016

Ubwo Dizzy yakubise urugi yinjirana igihunga kinshi adakomanze yegera umugabo umwe muri abo ati"ntibishoboka! Uncle mbwiza ukuri,koko wishe umuntu!ni wowe wishe Andy inshuti ya Lizy?"

Ubwo nyamugabo yabuze icyo asubiza arya iminwa gusa Lizy we yari yaguye mu gatangaro kuko ntiyari azi ko uwo arimo akoraho iperereza ari nyirarume wa Dizzy niko guhita asaba Dizzy ko bombi basohoka bakagira icyo baganira .
Ubwo barasohotse Lizy aritanguranwa ahita abwira Dizzy ati"am sorry sinari nzi ko uyu mugabo ari nyokorome"

Dizzy:oya nta mpamvu yo kunsaba imbabazi,kuba ari marume ntibikuraho ko agomba kubazwa ibyaha akekwa kuba yaragizemo uruhare ikindi kandi sinifuza ko amarangamutima yatuma wica akazi kawe . Niyo mpamvu iteka nirinda kuzana iby’ubuzima bwite bwacu mugihe mbona uri mukazi,ahubwo unyemereye naba
ngiye tuze gusubira amasaha y’akazi arangiye . Ahubwo bye akazi keza.

Ataragenda Lizy yamukuruye akaboko ati ariko ntukabe utyo
cheri,nigute wagenda utyo ubabaye mbibona mu maso yawe ko
undakariye?

Mbwira amagambo umbwiye uyavanye kumutima cyangwa uyavuze ugamije kunyikiza ngo ubone uko umva mu maso?
Dizzy:urashaka kumenya ibirenze ibyo nkubwiye?ntacyo duhure kumugoroba tuganire kandi tuza ukore akazi neza sibyo bae?

Lizy:ok see u chouchou je ‘t’aime muah .
Ubwo Dizzy yahise agaruka kubitaro yihuta ngo arebe ko nyina yaba yaba ameze ahageze asanga ntacyahindutse ndetse asanga Pamela noneho yihebye burundu yifashe ku itama ubona ko yataye ikizere .

Amubajije icyabaye amubwira ko ba doctor bavuye aho mu minota itanu ishize bakamubwira ko uburwayi bwa Nyina butagishoboye kuvurirwa mubitaro bya kanombe kuko babona bwamurenze ko nibura bagomba gukora uko bashoboye bakabona miliyoni 7 maze nyina akoherezwa mu Buhinde akavurirwayo kuko ho bafite ubushobozi n’imiti bihagije byabasha kuvura indwara ye!

Dizzy yumvise noneho byicanze umutwe urashyuha atangira kwibaza amafaranga angana atyo aho azayakura kuko uretse kuyumva bayavuga yaratari bwayatunge kuko nakazi yakoraga kamuhembaga intica ntikize.

Ntabundi bufasha bundi yari yiringiye yumvaga ko byanga bikunda iherezo ry’umubyeyi we rigeze gusa yihagararaho yirinda kwereka Pamela ko ntabundi buryo na buto buhari kugira ngo atarushaho kwicwa n’agahinda.

Arangije aramuhoza amwizeza ko agiye gukora uko ashoboye agapfunda imitwe hirya no hino ariko ayo mafaranga akaboneka ubwo yahise asohoka yinyuza muri alimentation yari hafi aho agura iki liquor .

Hanyuma arataha agera mu rugo abura amahoro yatekereza urupfu nyina agiye gupfa bikamurenga akiyahuza inzoga biza kugera aho agatotsi karamutwara atangira kurota ngo Nyina yarakize bongeye guhurira hamwe nk’umuryango bishimanye .

Akiri mu nzozi fone irasona ntiyumva yongeye gusona ubwa kabiri ashidukira hejuru mukureba maze umuhamagaye asanga ni Llizy aramufata ariko ntiyavuga .
Lizy ati bite ko utavuga? umva Dizzy ibyakubayeho byose nabimenye gusa ndakwinginze wiguma kwibabaza bigeze aho hari ubundi buryo mfite ikibazo turibugikemuremo .

Dizzy nawe n’agahinda kenshi ahita aseka ariko bitavuze ko yari yishimye ahubwo nuko yumvaga ibyo lizy avuze bidashoboka niko kumubaza ati uvuze ngo ufite ubundi buryo cyakemukamo? Miliyoni 7 se waba uzifite kuri compte?
Lizy ati Dizzy ayo mafarana ntayo mfite but trust me mfite ikizere ko uburyo ndibukoreshe buribuze gukunda!...........episode8loading...................

Woe urabibona ute?
Urakeka ko Lizy aribuze gukemura iki kibazo?
Don’t miss Lizy?"...

Aka ka episode murakabona mute?

Niba byaryoshye ntiwifate bigaragaze dukomeze.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza