Utuntu’ utundi

Agace ka 6 gashya : Inkuru ihebuje y’urukundo ya Soldier Woman In LoVe

September-14
07:49 AM 2016

Mu minota mike police yarigeze kwa Christian babura umuntu n’umwe baca urugi binjiramo imbere gake gake bamwe bakomeza mubyumba abandi muri salon mukuhagera muri douche basanga Christian nawe yishwe...

Ubwo umurambo we wahise ufotorwa hanyuma nawo urajyana gukorwaho iperereza.
Tugaruke kuri agent Lizy we ibintu bikomeje kuzamba kuko
kur’upfu rwa Andy yashinjwaga hinyongereyeho no kuba akekwa ko yaba nubundi yagize uruhari mu ipfa rya chritsian uwari cheri wa Andy gusa yakomeje gutanga impanvu zifatika zerekana ko arengana.

Lizy yaje kurekurwa no gusubizwa mu mirimo anashingwa iperereza ry’izo mpfu zombi ariko anasabwa kuzajya yitaba urukiko buri uko rumukeneye.
Twihuse turabona agent Lizy mu nzu yahoze ari iya mushuti we Andy aho akomeje ibikorwa bye by’iperereza sinzi uko yaguye kuri document ifunze ukwayo muri envelope ayifunguye asangamo amakuru agaragaza bamwe mu bayobozi
barya ruswa n’abakekwaho kugambanira igihugu ndetse harimo na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo.

Ayo yose akaba ari amakuru andy yaramaze iminsi akusanya kuko yahoze ari umunyamakurukazi akaba yarishwe mbere
y’uko atangaza iyo nkuru byatumye Lizy ahita akeka ko iyo nkuru andy yapfuye arimo gutara hari aho yaba ihuriye n’urupfu rwe bituma atagira umuntu n’umwe yizera ngo abimutangarize maze afata document arayibika. Yikomereza iperereza bucece kugiti cye.

Tugaruke kuri dizzy nawe aho ari ntatuje umubyeyi we aho arwariye ibintu bikomeje kuzamba bigaragara ko ikizere cyo kuba yakira gikokeje kugenda kigabanuka kuko n’ubundi yasubiye muri koma,amarira ni menshi kuri mushiki we pamela gusa Dizzy agerageza kumuhoza no kumurema agatima nka musaza we mukuru .

Izo zari inshingano ze kuba yabikora kandi akanita k’umuryango uko ashoboye kuko yari we Mfura.bakiri aho fone ya dizzy yarasonnye mukuyitaba ahita ahaguruka vuba na bwangu ntacyo abwiye pamela(mushiki we)ahita arasohoka yihuta cyane ntituzi ngo bamubwiye iki!

Tugaruke kuri Agent Lizy we hari abagabo babiri yafashe bakekwaho kuba aribo bishe Andy arimo kubakoraho iperereza gusa bisa nk’aho banze kugira ikintu na kimwe bavuga bituma afata umwanzuro wo kuvangamo ingumi n’imigeri akibahata igiti .
Ubwo dizzy yakubise urugi yinjirana igihunga kinshi adakomanze yegera umugabio umwe muri abo ati"ntibishoboka!Uncle mbwiza ukuri,koko wishe umuntu!niwowe wishe Andy inshuti ya………

Ese mu gace ka karindwi byagenze gute? Urukundo rwa Lizy na Dizzy se ho babyitwayemo bate?

Uzabisanga mu gace ka 7 .....

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza