Utuntu’ utundi

AGACE GASHYASHYA KA 5 : Inkuru ihebuje y’urukundo ya Soldier Woman In LoVe

September-09
18:43 PM 2016

Agace ka 4: Hanyuma hashize akanya gato numva lizy aratatse cyane nk’uwo bateye icyuma.........Uti byagenze gute...........

Nanjye ubwo nirukankiyeyo njya kureba icyo abaye mpageze mpasanga umurambo w’umukobwa lizy awicaye iruhande agahinda kamwishe arimo arira ijisho rimwe ubona ko byamucanze ndamwegera ndamubaza nti lizy uyu muntu ninde wamwishe?

Lizy: Umbaze nanjye nkubaze rwose ntunguwe no kumusanga yapfiriye hano mugihe twaherukanaga mugitondo ambwira ko agiye guhura na chr we mushya!

Dizzy:noneho uranamuzi?
Lizy: Yego bamwita Andy Yari inshuti yanjye magara.
Dizzy: Oh my Gosh ihangane cherie ariko se ubu uwamwishe yamuzanye hano agamije iki?

Lizy:birasa nk’aho ari agatego banteze bashaka kunshyirishamo ngo bangerekeho urupfu rwe hanyuma nirukanwe ku murimo nshinzwe nanafungwe,gusa icyo ntaramenya ni ubyihishe inyuma.

Dizzy: Yaba se hari abantu mutavuga rumwe ku kazi?
Lizy:byashoboka ahari simbizi burya ngo ntawubura abanzi uretse
ibigoryi n’abasazi.
Dizzy:Ubu tugiye gukora iki rero?
Lizy:mbere na mbere ka duhamagare police.
Mu minota mike police yari ihasesekaye na ambulance iperereza riba riratangiye bajyana umurambo kuwupima ngo bamenye icyamwishe.
Ubwo lizy yahise atangira guhatwa ibibazo nk’umwe mubakekwaho kuba yagize uruhare muri urwo rupfu rw’inshuti ye cyane ko umurambo bari bawusanze iwe,bakimubaza abayobozi bakuriye urwego rw’ubutasi akoramo barinjiye basaba police kubaha akanya bakaganira nawe.
Tugaruke ku kiganiro dizzy yagiranye na afande we nyuma yo kumusanga kuri police station
Afande: Agent Lizy uri umwe mu basirikare twizera kandi b’intangarugero basonanukiwe ibyo bakora,mbwira ni gute wakora ibintu nk’ibi?

Lizy:mu byukuri nta nakimwe nzi afande,nanjye natunguwe no gusanga yapfiriye iwanjye kandi yahavuye mu gitondo ngo agiye kureba umukunzi we mushya.

Afande:uwo mukunzi we mushya waba wari umuzi?
Lizy:ndamuzi yari yaramunyeretse.
Afande:uwo nawe tugombe tumubone ashobora kuba ari umwe mubabigizemo uruhare.
Lizy: Dore ifoto ye nabashije gusigarana kuri fone ubwo yanyerekaga amafoto bifotoje.
Afande:Ok hari andi makuru amwerekeyeho waba uzi?
Lizy:amazina ye ni SANO Christian atuye Kimisagara ni umukozi wa Banki.

Mu minota mike cyane Police yahise yerekeza kimisagara no kwa
Christian mu rugo aho atuye mukuhagera babura umuntu n’umwe baca urugi ]binjiramo imbere gakegake bamwe bakomeza mu byumba abandi muri salon
mu kuhagera muri douche basanga Christian nawe ,....................

Urakeka arinde wihishe inyuma y’izi mpfu zitunguranye?
Ukuri se kuri buze kujya ahagaragara lizy abe umwere?

Ntuzacikwe n’agace ka 6 kuri uyu wa mbere.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza