Utuntu’ utundi

Agace GASHYA ka 7 ka Stella My Ex

September-28
16:31 PM 2016

# episode7
mpita mvuga nti ka mukurikire ndebe aho agiye nanjye mpita musohoka inyumaa...
Ubwo yakomeje agana k’umuryango w’ikigo cyacu agisohoka afata moto nanjye mpagera mfata indi nsaba umumotari kubakurikirana aho bari bunyure hose yatsa moto turagenda amaso nyahanze kubo dukurikiye nti hato ntayoberwa aho barengeyeee.

Ubwo Neilla yageze mu rugo aho atuye mbona baraharenze akomeza indi nzira nanjye nanga kuva Ku izima nguma gukurikirana gusa icyaje kuntangaza nuko iyo nzira yaganaga kwa Stella ari naho yaje guparika numva ndatunguwe .
Nibaza icyo agiye kuhakora mu gihe asize ambeshye ko agiye home ubwo nabuze icyo ndenzaho mpamagara Stella nti uwo mushyitsi ugusuye ko assize ambeshye bite?
Nawe aranseka cyane ati yagufashe amatwi nyine wasanga asize akwambitse lunettes kandi ikimuzanye hano si ikindi aje kubonana na wa mugabo Nahoze nkubwira.Neilla yansabye kuzajya bahurira hano akaba ariho barangiriza gahunda kuko ngo ataba ashaka kwiteza abo mu rugo iwabo kuko babimenye bamumerera nabi ikindi kandi ngo haba nakavuyo kenshi hano niho bisanzura!!

Ako kanya amagambo yambanye make n’iryo gusubiza ndaribura ndaruca ndarumira Stella asigara yisararanga ati yewe kutavuga nkamwumva ariko najya kumusubiza nkumva ikiniga arambwira ngo Niba ntavuga agiye kunkupa ariko ataribikora numva Neilla amushikuza fone baserera ngo kuva kare ibyo yavugaga aduteranya byose yabyumvaga akamurek ngo ariko kwihangana buranze mpita numva barafatanye batangira kurwana fone bayikubita hasi sinabasha kugira ikindi numva .

Sinazuyaje nahise ninjira kwa Stella niruka ntanakomanze mpitira muri salon ndababura mbasanga mu gikoni barwana inkundura benda kumenanaho amavuta ashyushye yarari kuziko mpita nyateruraho ndayarambika hanyuma mbona kubakiza .
Nafashe Neilla kuko nabonaga asa nkaho ariwe ufite amahane menshi mpita mubwira nti chr gute waza kurwana murugo rw’abandi. Aha niho mu rugo wambwiraga ugiye? aho kunsubiza ibyo mubajije ahubwo ampindukirana andakariye ngo ndikwiha kurengera Stella ngo ubundi njye mpageze nte!

Ngo nimugumane nubundi ndacyamukund n’ibindi byinshi nkeka ko yavugaga burikimujemo atabanje kugitekerezaho ahari yabiterwaga n’umujinya yarafite mbonye bitari bworohe njye ndagabanya mutwara gake ngo acururuke ahubwo arivumbura
ahita asohoka aragenda numva noneho nanjye arandakaje bitavugwa.

Ndamureka Stella nawe abonye agiye aza anyifatisha atangira kunshimira ko ntabaye ubuzima bwe ko iyo Neilla akimumenaho bwa buto ubu aba yahindaye isura yose ntanukimureba akomeza kuntera story ariko angarura mood gakegake duhuza urugwiro nyuma aza gukomeza guteka kuko Neilla aribyo yari yamusanzemo akabimutesha biza gushya turasangira.

Turangije ashyiramo aga film romantic tuba tureba gusa namwe film z’iyi myaka murazizi harukuntu ziba zitemerewe kurebwa n’ubonetse wese aha ndavuga nk abari munsi ya 18 sinzi rero ukuntu baje kugera aho baryana deep kiss dushiduka natwe iminwa twayihuje nshidukira hejuru ndikanga nti naba ndikurota se bahu?
Gusa nitegereje neza nsanga ari impamo nkagerageza kumwiyaka ariko we akaba ariko arushaho kunyiyegereza ananyiha wese!

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza