Utuntu’ utundi

Agace GASHYA ka 6 ka Stella My Ex: Inkuru y’urukundo idasanzwe

September-24
05:04 AM 2016

# episode6
Nahise mfata moto byihuse ngenda ngana aho andangiye mu minota 15 nari mugezeho gsa bavandimwe amaso agira isoni nke nkurikije ibyo niboneye...

Nasanze Neilla yasohokanye n’umugabo ntazi gusa bigaragara
ko byizihiwe kabisa bari bonyine bicaye ahantu bitaruye abandi bantu bari mukabari mpita mbaza Stella nti uriya mugabo yaba arinde?Ambwira ko ari cheri mushya wa Neilla kandi ko vuba na bwangu yiteguye kumushyira amago agakomeza amashuri azayakomereza hanze kuko ariyo umugabo we atuye.

Stella yakomeje ambwira iby’uwo mugabo ati atuye Canada amaze iminsi itatu ageze mu Rwanda kandi icyamuzanye si ikindi ni ukubwira ababyeyi ba Neilla ibyerekeye marriage yabo.
Numvise mbuze icyo gukora noneho ntekereje koko ko mu iyo minsi itatu ambwiye Neilla atarananterefonamo kandi nanamuhamagara ntayifate n’igihe ayifatiye nkumva nta morale akambwira ko hari ubukwe yiriwemo ananiwe cyane n’izindi mpamvu zitandukanye arko zidafututse kuko ntiwabura umunota umwe wonyine kumunsi ngo uhamagare cheri cyangwa byibure umutere ka message!!

Mu byukuri nubwo narinzi neza ko ex Stella atishimira Neilla ndetse yifuza ko twatana ariko ntibyambujije guhangayika kubera izo mpamvu navuze haruguru zirimo kuba Neilla yaratakimvugisha .Nahageze Neilla mubaza aho ari ngira ngo nambeshya mufate maze ambwira ko hari uncle wabo uba hanze wabasuye akaba yabasohokanye nka famille mubajije impamvu atigeze abimbwiraho ambwira ko yateganyaga ko tuzazana home iwabo akanamumprezanta ubwo nagerageje kureba byibuze ko nabona undi muntu wo muri famille ya Neilla murako kabari ndaheba mpita mukupa.

Stella anyinjiza mu modoka ye ankura aho tugenda anganiriza ambwira ko ntacyo ntiboneye gusa nirinda kuvuga menshi kuko nabonaga ko mwereste ko bimbabaje byamushimisha. Yangejeje aho nabaga ngiye gusohoka amfata akaboko mpita mpindukira arambwira ati hari igihe uzakanguka amaso yawe agahumuka uzasanga agatima kagihari.

Numvaga ntamood nti sawa ndisohokera ndagenda ngeze murugo mpfa kwikoza kuburiri gusa mba ndasinziriye sinamenye n’igihe nagendeye ntangira kurota Neilla yashyingiwe na wa mugabo nza gushidukira hejuru nko mu masacyenda.
Mfashe fone ngo ndebe isaha nsangamo missed call 7 za Neilla na message igira iti ikigaragara cyo koko ntibambeshye iyo umaze guhararukwa abakobwa urabata!Ubu unyitabye ukumva icyo ngushakira koko waba iki?

Cheri warekera kumbabaza koko!sawa urare neza njye ndaranye agahindaa ubwo nabuze nk’icyo namusubiza kuko numvaga amagambo ambwiye ahubwo
arinjye bwakabaye uyamubwira nkurikije ibyo nari niboneye.

Hanyuma ndamwihorera ndongera ndasinzira mugitondo nazindukiye muri classe gusa ntababeshye lecture yarinze asohoka ntakintu numvise kuko nari mfite ahandi nari nibereye sinjye warose amasaha ye.

Arangije agisohoka mpita fone nigira Facebook ntangira gutanga udu story tw’urukundo nacishaga kuri page yitwa #RomanticSeasonStoriesPro kuko nari busy cyane sinamenye igihe Neilla yahagereye mpindukiye ndamubona mpita nikanga
nkuramo ecouteur nari nambaye mpita mubaza cheri waje ryari?

Aho kunsubiza arantumbira gusa hanyuma hashize akanya ahita arambwira ati ariko kuki usigaye wirata cheri wahinduwe n’iki koko?
Nanjye nti nirata nte se niko guhita mubaza iby’uko agiye gushyingirwa mbimubwiye mbona aguye mu kantu ambwira ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse rwose andahirira ko uwo akunda arinjye ntawundi ateganya kurushingana nawe.

Gusa akinsobanurira fone ye iba irasonnye arambwir sorry gato mbanze nitabe nanjye ndamwemerera gusa ayitabana igihunga sinzi ibyo bavuganye ahita aramusubiza ati nyihanganira bitarenze mu minota 20 ndaba nkugezeho hanyuma niko guhita ansezera ati cheri nukuri ihangane mu rugo ndakenewe byihutirwa gusa ntawundi ni wowe nkunda kandi ninako bizahora.

Arahaguruka ahita antera agapeck ko ku itama ahita yiruka afata moto aragenda nanjye nsigara aho numiwe gusa binyanga munda
musohokaho nanjye mba mpagaritse umotari mfashe moto ndamukurikira.

Urakeka Lizy avugishije ukuri koko aho yerekeje ari mu rugo
iwabo ? Ese ni nde wari umuhamagaye? Ni wa mugabo se ? Ntucikwe n’agace gakurikira.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza