Utuntu’ utundi

Agace gashya ka 5 ka Stella My Ex: Inkuru idasanzwe y’urukundo

September-17
04:26 AM 2016

Ajya douche hashize akanya numva aratatse cyne nkutewe icyuma mpaguruka niruka ngo ndebe icyo abaye arampamagara ngo nzanira amazi meza mbabarira wihute isabune injyiye mumaso arinako arushaho gutaka!

Nabitekerejeho mpita mubeshya nti ihangane sherie nyavome kuko ndabona hano mutubido yashizemo . Ubwo mba nsohotse ngana k’umugezi ntegereza ko yongera kumpamagara cyagwa gutaka ndaheba .

Niko kumenya ko yari imitwe mpita nitahira bucece ntavuze kuko nubundi isabune ntawe yishe ikujyiye mujisho irakurya bigashira. Hashize nk’iminota 3o , fone irasona nsanga ni Stella nshaka kubanza kwanga kumwitaba bigeze aho ndamufata .
Mu ijwi rituje ryuzuye agahinda kenshi ati ariko Yves wahinduwe ni iki koko? Mu byukuri sinumva uburyo umutima wawe utakintekerezaho namba! koko wange kuntabara nanagutabaje? Mbwira basi se twabanye nabi?

Akivuga muca mu ijambo nti gerageza kunyumva Stella mu byukuri ntitwabanye nabi ariko unyihanganire iyo abantu batagikundana ntibaba bagikundana .Ubu mfite umukunzi kandi afite urukundo arankunda akankundira tugahuza sinakwemerera uwariwe wese waza atuvangira .

Nkibivuga numva araturitse ararize ati Yves burya bwose nahoze ndi murukundo nubwo ntabimenye!wanciraga amarenga izuba rikarenga ntasobanukuiwe. Ubu nibwo namenya ko mubyukuri nagukundaga kuko ndagukumbura nkakubura mpita mubwira nti basi ibyo tubireke byarashize kandi nubu ndacyakwifuriza ibyiza gusa gusa .
Nkuko nabikubwiye ubwanyuma tujya gutana . Humura rero uwawe arahari azakunyibagiza..amaunité yahise amushirana fone yikupa atarava Ku izima ndamureka ndiryamira .

Iminsi iragenda iricuma tumeranye neza na Neilla twajyaga mu ishuli dufatanye agatoki ku kandi nkeka ko byaryaga abatipe benshi bamwifuzaga kuko yaramaze no kuba umustar urenze mukigo hose kubera impano yarafite ikaze mu kumurika imideri byatumaga akundwa na benshi byananteraga impungenge ko ashobora guhinduka.
Sinzi rero uko Stella yaje kuzagirana ubucuti buhambaye na Neilla kuko niba mwibuka neza tugitangira nababwiye ko Stella twahuriye mu munsi mukuru w’amavuko wa Neilla bigaragaza ko bari basanzwe baziranye .

Ubucuti bwabo bwaje gukura bigeraho baba inshuti magara Stella amunteranyaho amubwira ko ntagahunda ifatika ngira ko ngenzwa no gutesha umwanya abakobwa gusa amubeshya ko no gutana kwacu aruko yahoraga amfata muca inyuma arangije amwereka n’amafoto twifotozaga io twagiranaga ibihe byiza.

Neilla arandakarira hashira iminsi atamvugisha nanamuhamagara ntanyitabe naje gukeka ko Stella yaba abifitemo uruhare naramuhamagaye ndabimubaza ahubwo ambwira ko hari andi makuru mashya amfitiye
ntarinzi ariko ambwira ko atayambwirira kuri fone ubwo yahise ambwira aho musanga akagira icyo anyereka.

Ubwo nahise mfata aka moto muminota 15 yonyine nari mugezeho gusa amaso agira isoni nkeya nkurikije ibyo nahaboneye mwabantu mwe!

Urakeka stella yanyeretse iki?
ntucikwe n’agace gakurikira.

episode5loading .......

Mwokabyara mwe uyu mukobwa ubu ntashaka kunsenyera?ubu se nemere nyamushyire?

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza