Utuntu’ utundi

Agace gashya ka 4 ka Stella My Ex: Inkuru idasanzwe y’urukundo

September-13
01:32 AM 2016

Neilla yarayisomye mbona amarira amuzenze mu maso atangira gushoka nk’imvura yamahindu numva ubwoba buranyishe mwatse fone ngo ndebe nkubitwa n’inkuba kubwiyo message nti karabaye # StellaMaEx ankoreye ishyanoo!...

Mu gihe ntangiye kugerageza gusobanurira Neilla aba arahagurutse arigendera ambwira ko ntacyo atiboneye bitakiri ngombwa ko musobanurira,nasigaye nicaye aho njyenyine nibaza byinshi numva Stella ndushijeho ku mwanga biza kugeraho ndahaguruka ndataha ndaryama .

Bigeze mu ma saa tanu Neilla yoherereza sms ati abahungu ntimunyurwa?ni iki wamburanye kuburyo unca inyuma yves? cyakora wanyeretse uwo uriwe wakoze ntaramusubiza Stella nawe aba yohereje indi cheri ndabizi ko nubundi umutima wawe ukintekerezaho kuko burya biragora kwibagirwa uwo wamenye akarusho uwo mwagiranye ibihe byiza. Gerageza urenge ibyiyumviro ufitiye Neilla ugaruke nkukunde birenze!

Neilla naramuhamagaye mubwiza ukuri kose atinda kukumva gusa bigeraho aracururuka dukomeza gahunda Zacu nk’ibisanzwe nagira ikibazo akanyiyambaza nanjye nakigira bikaba uko akansura kenshi gashoboka mbese ntacyo namuburanye .
Gusa Stella nawe ntiyaranyoroheye kuko byageze naho yarasigaye ancaho buri mugoroba avuye kukazi, akansaba kumufasha gukora sport kuko ngo yarakeneye gusubira kuri taille.

Rimwe rero tuvuye muri ka course ari k’umugoroba ansaba ko nagera gato iwe byibura nkahamenya twaragiye aranyakira ibyo kunywa byukobwo bwose byari bihari bigaragara ko ahembwa agatubutse yakodeshaga inzu ihenze kandi afite n’imodoka agendamo .

Ubwo yansize aho ajya douche hashize akanya numva aratatse cyne nkutewe icyuma mpaguruka niruka ngo ndebe icyo abaye arampamagara ngo nzanira amazi meza mbabarira wihute isabune injyiye mumaso arinako arushaho gutaka!
Nabitekerejeho ndibaza nti mwokabyara mwe ubu uyu mukobwa ntakindi anshakaho?ndavuga nti..........

episode5loading .......

Mwokabyara mwe uyu mukobwa ubu ntashaka kunsenyera?ubu se nemere nyamushyire?

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza