Utuntu’ utundi

Agace gashya ka 4 : Inkuru ihebuje y’urukundo ya Soldier Woman In LoVe

September-03
16:19 PM 2016

Nabaye nk’uguye mu kantu nti yicaye hano turi se? Ariko nareba nkabona tuhicaye twembi gusa njye nawe!

Rosine nawe :ati cyane rwose ntawundi ni Dizzy

Dizzy:sure?

Rosine:yeah

Dizzy:kuva ryari c?

Rosine: kuva naza gutangira akazi hano rwose nkakubona numvise muri njye mpindutse undi w’undi nanjye ntabasha gusobanura gusa nkubwije ukuri ndagukunda Dizzy,ufite uko uvuga ngatwarwa......atarakokemeza mpita muca mu ijambo nti usanze njye ntagukunda wabyifatamo ute? Mbona ahise yijima mu maso ati nukuri byangora cyane kubyakira mbabarira
ntumpakanire.

Dizzy: Nntacyo tubitware gakegake nibyo byiza

Rosine: Nonese urabyemeye?

Dizzy: Nzakubwira ndabona amasaha ya pause arangiye reka dusubire kukazi k’abandi.

Agent Lizy aho ari ku kazi umutima nturi hamwe arimo kurwana no guhagarika amarangamutima n’ibyiyumviro biri muriwe ariko
bikanga akibaza ati ndumva ntangiye gukunda Dizzy ariko se ni gute nafatanya izi nshingano z’akazi mfite no gukunda?
(Tubibutse uko uyu Lizy ari umusirikarekazi akaba akora mu rwego rushinzwe UBUTASI).
Nyuma yafashe phone ajya muri contacts areba Dizzy agiye kumuhamagara arigarura ahitamo kwandika ka message kagira kati: hy!wiriwe neza se?

Dizzy nawe aho ari kukazi yarayisomye ahita amusubiza ati yego niriwe bon wowe se?

Lizy ayibonye yashimishijwe nuko ahise amubiza ahita aboneraho no kumubasaba ko kumugoroba yaza kumusanga aho atuye bagasangira iby’umugoroba .
Dizzy nawe ati nta kibazo rwose ubwo uribuhandangire neza ntayoba.
Lizy ati humura ndibuze kugufata ku kazi.
Ntibyatinze amasaha y’akazi yo gusoza akazi aragera maze Lizy ahitira ku kazi kumfata nk’uko twari twabivuganye maze mfunga laptop ndasohoka nkinga office musanga mu modoka mpita mutera bizou nti sorry nagutindiye.

Lizy: Oya ntakibazo ahubwo sha nari ngukumbuye birenze sinjye urose amasaha y’akazi arangira ngo nze nkwirebereee.

Dizzy: Sha wimvugira ibintu uzi ukuntu nanjye numvaga nabuze amahoro ntarakubona,ahubwo umenya uyu munsi ndiburarane inkweto kubera afande yampaye lift!

Lizy:hhh umva kandi uratangiye afande se si umuntu nk’abandi?
Dizzy:ops it’s a joke chu
Lizy: No problem anyway, ndabona tunashyitse dore mu rugo ni ahangaha.
Dizzy:wow!mbega ukuntu ari heza!iyi nzu yose uyibamo wenyine?
Lizy: None nayibanamo nande ko ntamugabo ngira?
Dizzy:uwaza se tukibanira?
Lizy:you are welcome wasanga ari nawe itegereje hhh dizzy
uranshimisha!ngaho karibu dore ngiyo intebe.

Dizzy: Murakoze cyane afande
Lizy: Aca we!ba ureba tv rero ndaje kampindure imyenda hanyuma ntegura ifunguro.

Ubwo yahise agenda mu gikoni nanjye nsigara ndeba hit music zari zirimo zica kuri channel.

Lol..hanyuma hashize akanya gato numva Lizy aratatse cyane nk’uwo bateye icyuma...............

Ese Lizy yabaye iki?

Dizy se yaje kuzemerera urukundo Rosine?

Ni ahubutaha mu gace gashya ka 5

Agace ka 5 kari karajeeeee...................................

Ntuzacikwe n’agace ka kane kuri uyu wa kane.

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga comment cyangwa like, share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza