Utuntu’ utundi

Agace gashya ka 3 ka Stella My Ex: Inkuru idasanzwe y’urukundo

September-07
17:42 PM 2016

Arabanza arakorora hanyuma n’ikiniga cyinshi aratangira
ati.....iyabaga bishoboka kureba mu mutwe w’umuntu ukamenya icyo atekereza nakifuje kureba mu wawe nkamenya niba ibyo ngiye kukubwira utari bumpakanire nanjye nti ariko kuki wumva ko ndigubuhakanire kandi ntarabyumva?

Niko guhita atobora ambwira ko yankunze kuva umunsi wa mbere ambona ninjiye classes kandi ko mubisubizo atiteguye kwakira oya ariyo iza ku isonga ngo kuko arinjye mpamvu yonyine imutera kunezerwa mu buzima .

Stella yambwiye byinshi ntari bwirirwe nsubiramo kwaba ari ukurondogora gusa numvaga nta mood yo gukundana narindimo muri icyo gihe kuko narinzi neza iby’urukundo rw’iki gihe rwuzuyemo uburyarya n’ubuhehesi bukabije bigatuma numva ko love ari myth ko rwose itabaho.

Namwatse umwanya wo kubitekerezaho aranyemerera musezeraho ndataha ngeze aho twari ducumbitse njye nabatipe banjye mbasanga bose bicaye hasi bifashe ku itama bumiwe mbabajije icyabaye bantungira agatoki k’umwobo munini ucukuye kunzu mpita menya ko twibwe.

Niko guhita nkingura ninjira munzu niruka nsanga habe n’urupfumuye badusigiye ikitwa imyenda,inkweto n’ibyo kurya byose batwaye kuko ubusanzwe twe iyo ka bourse kazaga twaguraga agafuka kumuceri,akawunga n’ibindi tugashyira aho ngaho ubwo icyo guhaha kiba kirakemutse tugasigara tutwana no kwishyura inzu.

Mubyukuri numvise nzunguriye nta umutwe muri kigali nta mama nari mpafite ngo ndamutakira ubwo nkiri mugatangaro fone yanjye iba irasonnye mbanza kwanga kwitaba ndebye nsanga ni Neilla .
Arambaza ati cheri washyitse amahoro? ndikiriza nti cyane rwose
(njye ubundi ubusanzwe sinkunda kuganyira buri wese akarusho noneho umudada)nkikiriza aba arambwiye ati urikiriza kdi namaze kumenya ko babibye?

Numvise ntangaye ndya indimi nti none se ubikuye he?nawe ati icyangombwa si ngombwa mbivanye ahubwo mbwira ko bourse yanatinze kuza murabyifatamo mute? nanjye nti ntakundi twagira turabaho uko Imana ibishaka.

Niko guhita ambaza ati harya iyi Number yawe iba muri mobile money?nti cyane rwose,Nawe ati harm udufaranga duke mu rugo bari banyoherereje ngo mbe ntifashisha mu gihe bourse itaraza ntacyo reka mbe nyaguhaye ukemure utubazo twihutirwa mugure iby’ibanze bishoboka naho ibindi byo muzaba mubigura nyuma nicyo inshuti ziberahoo!

Kuva ubwo numvise ntangariye ubwitange bwa Neilla numva ndamukunze bitabaho mpita ndamushimira cyane nawe ati ntakidasanzwe mbikoreye umukunzii!
Kuva ubwo nibwo twatangiye gukundana byeruye bikatunanira kwihishira ntitwahwemaga no kubigaragariza mu ruhame kugera ubwo classe yose ibimenye gusa kidobya ntijya ibura.

Kera kabaye ntuzambaze aho Stella yakuye nimero yanjye akajya ampamagara buri munsi hakaba ubwo mwitaba ubundi simwitabe .

Umunsi umwe rero ndikumwe na cherie Neilla mbona Stella arampamagaye ndamukupa Neilla aba yabibonye anshikuza fone ngo arebe umuntu nkupye akiyifata Stella aba yohereje msg igira iti"chr nikuki wibagirwa vuba? Basi se wowe ntuba unkumbuye?njye iyo myitwarire usigaranye irantangaza!basi dupange nzagusure twiyibutse ibihe byacu..yari ugukunda Stella.."

Neilla yarayisomye mbona amarira amuzenze mu maso atangira gushoka nk’imvura y’amahindu numva ubwoba buranyishe mwatse fone ngo ndebe nkubitwa n’inkuba kubwiyo msg nti karabaye # StellaMaEx ankoreye ishyanoo!...
Ntuzacikwe n’agace gashya ka 4

Uyu mukobwa se ubu ntankozeho bahungu mwe?Neilla ndamukizwa n’iki?

Nyereka ko uhari nkubwire uko byagenze!

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ,Like kuri page ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza