Utuntu’ utundi

Abambara inkweto ndende bashobora kuba ibimuga?

October-04
08:00 AM 2016

Abagore n’abakobwa bakunze kwita kubijyanye no kwambara, usanga buri wese akora uko ashoboye ngo agaragare neza mbese aberwe umubonye wese abibone.
Inkweto ni kimwe mubyo bitaho, aho usanga uwambaye wese yumvako yaba yaberewe iyi yambaye inkweto ndende.

Nubwo abagore n’abakobwa bakunda kwambara inkweto ndende babyita ubusirimu cyangwa kurimba, abaganga bo bavugako izi nkweto zishobora gutera uburwayi bukabije ndetse bwanatera ubumuga budakira.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburwayi bw’ibirenge bugaragara ku bagore kurusha abagabo (inshuro 4) kandi ibi biterwa cyane cyane n’inkweto ndende abagore bambara.

Muri rusange iyo umuntu ahagaze cyangwa agenda, ibiro bye byose biba byikorewe n’ibirenge. Dukurikije uko ikirenge giteye, iyo umuntu agenda nta nkweto yambaye, 43% y’ibiro bye biba byikorewe n’igice cy’imbere cy’ikirenge, naho 57% biri ku gatsinsino. Iyo agatsinsino kigiye ruguru kuri sentimetero 2 (2cm), 50% by’ibiro biba biri imbere, hanyuma na 50% bisigaye bikajya mu gatsinsino.

Uko sentimetero zizamuka rero ni ko ibiro byo ku gatsinzino bigenda bigabanuka bijya ku gice cy’imbere cy’ikirenge. Bitewe rero n’uko inkweto umuntu yambaye zireshya, uko agatsinsino kagenda kajya hejuru ni ko amagufa yo mu matako n’umugongo ahengamira imbere.

Ibi rero bigira ingaruka ku buzima cyane cyane ubw’amagufa yo mu birenge, amaguru n’umugongo. Mu ngaruka ziterwa no kwambara izi nkweto harimo nko kubabara mu kagombambari (aho ikirenge gifataniye n’ukuguru), kubabara no guhinyagara mu gice cy’akaguru munsi y’intege, kubabara aho inyama z’umubiri w’umuntu ziba zitereye ku magufa, kugorama no kubyimba amagufa y’ikirenge, kubyimba ibirenge, kwangirika cyangwa gusaza vuba kw’amagufa y’ikirenge, byatera kandi n’uburwayi bw’umugongo.

Nkuko Dr.Dominique Savio inzobere mu bijyanye no kuvura amagufa yabitangarije Izuba rirashe, yagiriye inama abagore n’abakobwa ababwira kugabanya kwambara izi nkweto, bakajya bazambara mu gihe gikwiye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza