Umuco & Ubugeni

Urubyiruko rusoje Urunana rw’urungano rwiyemeje guharanira gusiga izina ryiza

December-16
14:04 PM 2017

Rosemary Mbabazi Minisitiri w’Urubyiruko, yasabye uru rubyiruko rwari muri iri torero ko rugomba guharanira kurangwa n’indangagaciro bigishijwe kandi rugaharanira kuzitoza abandi ibi bikazabahesha izina ryiza bazajya bahora bibukirwaho.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko akurikije uko urwo rubyiruko rwagiye i Gabiro rumeze, yemeza ko hari ikintu kinini cyahindutse. Yagize ati “Uko murerwa niko muzarera abandi, indangagaciro mwimakaje mu buzima bwanyu ni zo muzatoza abana banyu. Iyo mutazifite rero mutanga ibyo mufite, iyo ntacyo mufite abana banyu bo baba bari inyuma yanyu.”

Ndayishimiye Ernest witabiriye iri torero yavuze ko amasomo bakuye muri iri torero bagiye kuyakoresha bahindura igihugu, kandi bakakiganisha aheza. Ati “Igihugu cyacu gikeneye imbaraga nyinshi, hari ibikorwa gikeneyemo urubyiruko. Urebye ibirenga 90 % bisaba urubyiruko n’imbaraga zarwo. Tugomba gufata iya mbere kuko twamaze kubona ko guhomba kwa mbere ari ukubura amaboko y’urubyiruko, gukomera kwa mbere ni ukugira amaboko y’urubyiruko.”

Kuri iyi nshuro Itorero Urunana rw’Urungano rwitabiriwe n’abasaga 500 barimo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga, rikaba ryatangijwe tariki 6 Ukuboza 2017.

Src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza