Umuco & Ubugeni

Umukoro wihariye CHENO yageneye urubyiruko ku munsi w’Intwari

January-31
07:24 AM 2018

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta by’ishimwe CHENO rutangaza ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse ngo nubu nirwo ruri kubaka igihugu rugasabwa kurinda ibyagezweho no kongera ingufu mu iterambere.

Urugamba rwo kubohora igihugu rwari rwiganjemo urubyiruko, ndetse kugeza magingo aya iterambere ry’igihugu rishyirwa mu biganza byarwo.

Nkusi Deo,Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe yabwiye RBA ko urubyiruko rufite inshingano yihariye to guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Umunsi w’intwari ni umunsi ukomeye cyane cyane ku rubyiruko, ibyo igihugu cyagezeho rwabigizemo uruhare, ndetse nirwo rwanagiteje imbere kugeza uyu munsi. Ibyo twagezeho urubyiruko rufite inshingano yo kubirinda uyu munsi n’ejo hazaza, ariko rufite indi nshingano yo kubyongera rukihuta mu iterambere.”

Impeta zatanzwe ku ikubitiro zirimo uruti rw’umurinzi zahawe abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Politiki nshya iteganya ko impeta y’ishimwe abashobora guhabwa abakuru b’ibihugu n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa haba mu bwitange mu kugoboka abari mu kaga, guteza imbere umuco nyarwanda ndetse n’umurimo.

Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza