Umuco & Ubugeni

Ntiwaba intwari warasaritswe n’ibiyobyabwenge-Min Uwacu

January-25
13:35 PM 2018

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne asanga urubyiruko rukwiriye kwiremamo umutima w’ubutwari rurwanya ubugwari ndetse kuri we ngo ntiwaba intwari warasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Minisitiri Uwacu yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, hategurwa umunsi w’Intwari wizihizwa kuwa 1 Gashyantare.

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yakomoje ku myitwarire ikwiriye kuranga urubyiruko ngo ruzavemo intwari zibereye igihugu.

Yagize ati “turasaba urubyiruko kwirinda kuba ibigwari cyane cyane birinda ibiyobyabwenge kuko ntiwaba intwari warasaritswe n’ibiyobyabwenge.”

Inzego zishinzwe intwari kandi zivuga ko ku rubyiruko rwabashije kwihangira akazi, rukagaha abandi, gutanga amahirwe n’amahoro, ukarwanya icyakwangiza ubunyarwanda cyose nabyo ari ubutwari.

Minisitiri Uwacu avuga ko ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zatumye umuco w’ubutwari ukura mu banyarwanda.

Umunsi w’Intwari mu 2018 ufite insanganyamatsiko igira iti " Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda Twifuza"

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza