Umuco & Ubugeni

Kwizera Samuel asanga kubyina byaramugize umuntu udasanzwe

January-29
05:00 AM 2018

Umunyarwanda Kwizera Samuel usanzwe ubyina imbyino gakondo, asanga byaramugize umuntu udasanzwe dore ko amaze kubigira umwuga wa buri munsi kandi umutunze.

Samuel wahoze ari umubyinnyi mu itorero urukerereza, ubu asigaye abikora nk’umwuga umutunze kuko kuri ubu yinjiye mu nganzo y’imbyino ya kinyarwanda maze akagenda yinjizamo n’andi moko atandukanye y’imbyino ariko zose zishingiye kuy’ikinyarwanda. Ubu ageze ku rwego rwo kuba yahanga imbyino nyinshi nshya zendeye kuy’ikinyarwanda.

Nubwo gutangira byari bitamworoheye, Kwizera Samuel atangaza ko yahojejeho ntiyacika intege ubwo yabyinaga mu itorero urukerereza. Nkuko abivuga, yagiye acukumbura ikihishe inyuma y’imbyino maze yiga izindi mbyino nshya zitandukanye aziremamo izindi nshya ariko zose zubakiye kuya kinyarwanda.

Yagize ati: "kubyina ni umwuga untunze kuko byangize umuntu udasanzwe. Kera ngitangira mbyina mu itorero urukerereza ntago byari byoroshye, ariko nyuma uko nagiye nkomeza kubyina no kugenda ndushaho kugira inyota yo gucukumbura ikihishe inyuma y’imbyino gakondo ya kinyarwanda. Ubu nize izindi mbyino kuburyo nakora izindi nshya ariko zishingiye ku mbyino gakondo yacu.

kuri ubu Kwizera Samuel uvuza ingoma akanabyina, afite abana yigisha mu bihugu bitandukanye nko mu bubirigi(belgium) aho yashinze amatsinda atandukanye, muri noruveje(Norway), akaba afite n’intego yo gukomeza kwagura amarembo maze agashinga andi mashuri mu mujyi wa buruseri (Brussels), ndetse no mu nkengero zaho agamije kwigisha abakiri bato umuco nyarwanda no kuwusigasira kugira ngo udacika.

Kwizera Samuel ubarizwa mu kiswe Amizero company ikora ibyo kubyina, gukina amakinamico n’ibindi byerekeye umuco gakondo, asanga yaresheje imihigo yihaye dore ko akiri muto yifuzaga kuzaba umubyinnyi mpuzamahanga wabigize umuwuga kandi ahamya ko yabigezeho.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza