Umuco & Ubugeni

Inama za Musenyeri Birindabagabo utewe ubwoba n’ubuhemu abakuru baraga abakiri bato

February-01
03:09 AM 2018

Umushumba wa Diyosezi ya Gahini mu idini ry’Abanglican Alexis Birindabagabo avuga ko urubyiruko rwikwiriye gukunda Imana n’umutima utaryarya kandi rukirinda guhemuka kugira ngo ruzabashe kugira icyo rwigezaho runateze imbere igihugu.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko aterwa impungenge n’uko abantu bakuru bahemuka muri iyi minsi, ndetse ku buryo abakiri bato batabonye abo bigiraho nabo bavamo abahemu.

Mu kiganiro Amahumbezi cya Radio Rwanda yagize ati “Abakiri bato ibi bintu ubigerageje birakora. Icya mbere ni ugukunda Imana n’umutima wawe wose utaryarya. Icya kabiri ni uko ibyo ukora byose ubikora neza ugashyiramo imbaraga. Icya gatatu ni ukwirinda guhemuka.”

Musenyeri Birindabagabo avuga ko ibi bifasha kuko amaze kubona abantu benshi bahemuka bityo akibaza aho u Rwanda rwaba rwerekeza mu gihe abakiri bigira ku bakuru.

Gusa uyu mushumba avuga ko ku bufatanye bw’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda bakora ibishoboka ngo bereke urubyiruko icyiza kuko iyo haje igihungabanya urubyiruko ntikireba idini rusengeramo.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza