Umuco & Ubugeni

Huye: Urubyiruko rwibukijwe ko utaharanira ubutwari washaje

February-01
13:57 PM 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko nta muntu uharanira kuba intwari ashaje, bityo ngo urubyiriruko rukwiriye gutangira gukora ibikorwa by’ubutwari kugira.

Ibi yabitangarije mu munsi mukuru u Rwanda ruzirikanaho Intwari kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018.

Bamwe mu babyeyi bahawe imidari nk’abarinzi b’igihango bavuze ko urubyiruko rudakwiriye kuba ba ntibindeba, rukihatira kugira umuco w’urukundo bityo ngo byarufasha kugera ikirenge mu cy’intwari.

Kayiranga Muzuka Eugene uyobora akarere ka Huye yashimangiye ko ababyeyi bakwiriye kwigisha urubyiruko umuco w’ubutwari kuko umuntu abitangira akiri muto.

Yagize ati “ubundi ntabwo waharanira kuba intwari washaje waharanira kuba intwari ukiri muto bya bikorwa biranga intwari ukabikora ugifite imbaraga. Icyo twabwira urubyiruko rero ni uko bariya bana b’i Nyange bari urubyiruko nkabo , bityo nabo bakwiriye guharanira ubutwari”

Meya Kayiranga avuga ko ababyeyi nabo bakwiriye kwigisha abana babo umuco kuko nabyo biri mu bituma bakurana umuco w’ubutwari.

Ku munsi w’Intwari kandi abarinzi b’igihango 16 bakomoka mu mirenge itandukanye bahawe imidari na certificate by’ishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze birimo kuba barengeye abantu muri Jenoside abandi bakaba barafashije abana gizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.


Urubyiruko nirwo rwari rwiganje muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza