Umuco & Ubugeni

Ese waba uzi ikintu cyasumbyaga umwami agaciro mu Rwanda rwo hambere?

December-10
01:27 AM 2017

Umwami yari umuntu ufite agaciro gakomeye mu Rwanda rwo hambere kuko ari we waru ufite ububasha bwo gutegeka igihugu n’abagituye.

Nk’uko Alex KAGAME abivuga mu gitabo yanditse mu mwaka 1943, yise“ Inganji Karinga “, ingoma ngabe Karinga yari ifite icyubahiro gihambaye gusumbya umwami.
Uko Karinga yari imeze mu Rwanda yarutaga umwami mu cyubahiro. Niyo yimaga igihugu hanyuma Imana ikayitorera Umwami wo kuyima(kwima ingoma).

Iyo Umwami yatangaga assize ubusa (atabyaye uzima ingoma), igihugu cyagumaga aho ingoma ikacyima ubwayo.Nubwo abakomokaga I Bwami bayirwaniraga, ariko muri bo nta n’umwe wayimaga kuko ntawabaga akomoka ku mwami watanze, waherukaga kuyima.
Aho yabaga iri umwami yabaga ahari, nayo yavugirwaga n’izindi ngoma ubwayo.

Kagame mu gitabo "Inganji Karinga" yanditse ko ingomangabe Karinga iyo yabaga iri kumugendo, bayakiraga nk’umwami, ikagira abayishengerera umunsi n’ijoro.
Umwami ubwe yajyaga kuyishengerera. Iyo yabaga iri kumugendo, umwami nawe yayigendaga inyuma.

Igihugu gifite ingoma y’ingabe gitsindwa ari uko bayikinyaze, bakayitwara. Igihe cyose bene icyo bayihishe nubwo baba baratsinzwe babaga bafite icyizere cyo kuzigobotora umwanzi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza