Umuco & Ubugeni

Abari mu itorero biyemeje kuzataha barandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko

January-10
10:10 AM 2018

Urubyiruko ruri mu itorero Inkomezamihigo kuri Site ya Saint Andre i Nyamirambo ruvuga ko mu itorero ruri kuhigira byinshi bizarufasha mu buzima bwarwo, ndetse ngo biteguye kujya kwigisha abasigaye mu rugo bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uru rubyiruko ruvuga ko hari urubyiruko rwinshi rufite imyumvire ikirimo amacakubiri, batanasobanukiwe ibyo guteza imbere igihugu no kugikunda.

Abaganiriye na Radio Flash batangaje ko bagiye gutangiza ibiganiro muri bagenzi babo basigaye mu ngo bigamije kubahindura.

Umwe muri bo yagize ati “Navutse amoko atakibaho icyo nzicyo ni uko ndi umunyarwandakazi, twese turi abanyarwanda takora tukagira icyo tugeraho dufatanyije tudashyizemo amoko. Iyo uje muri iri torero bakwereka ingero nyinshi zikwereka ko mwese muri umwe kandi mwashyize hamwe mwagera ku cyo mwifuza.”
Undi yagize ati “mu mirenge aho dutuye, mu midugudu no mu tugari hari abana benshi n’urubyiruko bagifite iyo myumvire y’amacakubiri n’ingengabitekerezo [ya Jenoside] ni ukugenda tukabigisha nabo bakamenya ko twese turi abanyarwanda.”

Uru rubyiruko ruvuga ko hari ubumenyi bwinshi ruri kungukira mu itorero ku burenze imyaka itandatu rwamaze mu mashuri, bityo ngo bazagera hanze babusangize abatarageze mu mashuri.

Umutoza w’Intore akaba n’umuyozi wa Site ya Saint Andre, Eric Kayiranga avuga ko imyitwarire y’uru rubyiruko itanga icyizere cyo kuzavamo abanyarwanda beza.

Ati "Bakora imikorongiro, nk’uburyo bubafasha kumva ibyo bize neza kandi bakuramo amasomo afatika. Ibyo byose barabikoze kandi baracyabikora kandi ibiganiro babonye bibagirira akamaro kanini cyane. Bagenda bahinduka umunsi ku munsi, ugenda ubona ko mu by’ukuri ibyo baje bazi ko bazabona ahubwo bikiyongera bakabona ibirenze.”

Kayiranga avuga ko bahabwa amasomo abakundisha igihugu, abafungura mu mutwe n’akwiye umunyarwanda nyawe.

Iyi site ihuriyeho urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye 938, barimo abakobwa 461 n’abahungu 477 bose bavuye mu mirenge ine igize akarere ka Nyarugenge.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza