Umuco & Ubugeni

Abahanga bagaragaje agaciro k’Ikinyarwanda mu kurema urubyiruko ruhamye

January-26
16:25 PM 2018

Padiri Prof Nyombayire Faustin asanga abana bigishijwe neza ikinyarwanda cyane bigakorwa n’umuryango byarushaho kubaka ubutwari mu rubyiruko rw’iki gihe n’uruzaza.

Bitungura benshi kubona abana benshi bigishwa indimi z’amahanga cyane ku buryo hari n’abafite ababyeyi b’abanyarwanda ariko batumva ururimi kavukire.

Aba bana kandi nubwo bigishwa gutyo nibo inzego zishinzwe intwari zitegerejemo intwari z’ahazaza.

Gusa kuri Prof Nyombayire Faustin, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari no guteza imbere ubushakashatsi ku muco w’ubutwari yabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2018, yatangaje ko gutozwa abana ikinyarwanda ari ishingiro ryo kubaremamo byinshi.

Yagize ati "ntabwo nize indimi ariko naganiriye n’iwacu, umuryango nukore inshingano zawo, indimi z’amahanga ntituzanze ariko umwana nabanze atozwe Ikinyarwanda, atozwe kurota mu Kinyarwanda n’ibindi azabyumva vuba"

Ibi byo kwibanda ku zindi ndimi byananenzwe na Ingabire Marie Imaculee uvuga ko hari amagambo yihutirwa gukoreshwa hatitawe ku nkomoko yayo.
Ati “Mu rurimi hari kuba ubunebwe, aho kubaza aho imvugo yaturutse, twihutira kwiga kuyivuga.”

Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Inama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari; igamije kongera ubushakashatsi ku muco w’ubutwari, hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwimakaza indangagaciro.

Umunsi w’Intwari wizihizwa kuwa 1 Gashyantare, uyu mwaka wa 2018 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye"

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza