Ubuzima

Yiyemeje kurwanya imirire mibi mu bana akora uruganda rutunganya ifu y’imboga n’ibinyampeke

October-11
15:40 PM 2017

Habumugisha Elyse w’imyaka 25 afite uruganda rukora ifu ifasha abana kubona indyo yuzuye.
Iyi fu ayikora muri Karoti, Soya, Ibigori, Amasaka, Beetroot. Aganira na the new times yagize ati: “Nifuzaga kuzana impinduka mu buryo bwafasha abana kurushaho kugira impinduka mu mirire yabo, mpereye kubyo dufite hano iwacu.”

Iki gitekerezo Habumugisha akaba yarakigize ubwo yigaga i Musanze akabona uburyo abana bagaragaraho imirire mibi kandi aka gace karangwamo ibiryo bihagije akabihuza n’intego yari afite yo kwihangira umurimo agatanga akazi ku rundi rubyiruko bagenzi be.

Akirangiza kaminuza mu byubuhinzi yahise atangiza uruganda Ingabe Yacu ltd uru ruganda rukaba rukora ifu yise Itoto. Iyifu akora ikaba ari imvange y’imboga n’impecye. Habumugisha ahereye ku bihumbi bibiri 2000frs n’ubuhamya bwa bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bagenzi , byamuteye umwete wo guhangana no kwihanganira ingorane zose ba rwiyemezamirimo bato bahura nazo yagize ati: “Nakoze ubushakashatsi mbona imirire mibi mu bana muri aka gace igiye kuba karande muri Musanze, n’ubwo bezaga imboga nyinshi cyane ntibari bazi neza akamaro kazo, natewe umwete cyane n’abarimu ndetse n’abanyeshuri twabanaga.”

Umwaka ushize Habumugisha akaba yaratsindiye ibihumbi 500frs mu irushanwa ryateguwe na DOT Rwanda, akaba kandi aherutse no guhabwa inkunga y’amadorali 5000$ na Foundation Tony Elumelu iyi nkunga ikaba yaramufashije kwagura umushinga we no kugura andi ma mashini 3 manini amufasha gutegura poroduwi ze neza, akaba kandi yarabashije kuzamura umusaruro we ku kwezi ukava ku biro 14 ku kwezi ukagera 400kgs ku kwezi. Abajijwe gahunda afite mu minsi iri imbere, yavuze ko mu myaka 7 iri imbere yifuza kubaka uruganda runini ruzahaza akarere kose ka Afrika y’uburasirazuba. Kugeza ubu ikiro 1 akigurisha 1000 kubari i Musanze naho abahandi akigurisha 1500 .

Habumugisha akaba agira inama urubyiruko kudakomeza gutegereza guhabwa akazi muri Leta cyangwa mu bindi bigo ahubwo bakibanda cyane ku nzira yose ishoboka yabafasha kwihangira umurimo no kwibumbira mu ma cooperative kuko guhuriza hamwe imbaraga bitanga umusaruro mwinshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza