Ubuzima

Wowe urakanywa ukumva ko wagize imbaraga, ariko burya uba urimo kwisenya-Min Kaboneka

January-11
00:40 AM 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yahishuriye urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ko ujya kunywa ibiyobyabwenge ashakamo imbaraga ntazo abonamo ahubwo aba yisenya, aniyica.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 ubwo Polisi n’izindi nzego za Leta zishinzwe urubyiruko bari mu Ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko.

Bamwe mu basore n’inkumi bavuze ko banywa ibiyobyabwenge kugira ngo babone imbaraga zo kwiga cyangwa gukora indi mirimo.

Umwe mu baganiriye na RBA yagize ati ”hari abana baba bari mu bigare bagenzi babo bakaboshya bavuga ngo hano hari umuti, hari ikintu cyatuma ubasha gufata amasomo cyane, hari ikintu cyatuma ubasha kwirengagiza ibibazo byose rero ngwino nkwereke uko tubigenza. Hari abakoresha urumogi abanywa za kanyanga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye biterwa n’uburyo baba bumva bibatera imbaraga “
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge nta ngufu bitera ahubwo byica.

Wowe urakanywa ukumva ko wagize imbara ariko burya ni uko ubwenge buba bwayobye. Nta mbaraga uba wabonye, ahubwo burya za mbaraga zawe uba urimo uzica, uba urimo wisenya uba urimo wiyica. Nk’uko bivugwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika, ntabwo wavuga kubaka igihugu, ntabwo wavuga kubaka akarere ka Rubavu abantu baramazwe n’ibiyobyabwenge.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwa Rubavu kwitandukanya n’abacuruza ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe.

Muri ubu bukangurambaga hatwitswe ibiyobyabwenge birimo ibiro 420 by’urumogi na litiro zirenga 1900 z’inzoga zitemewe byafatiwe mu karere ka Rubavu mu mezi abiri ashize.

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kuranga abacuruza ibiyobyabwenge


Ibiyobyabwenge byatwitswe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza