Ubuzima

Umupaka wa Cyanika ufasha urubyiruko ruwuturiye kutishora mu biyobyabwenge

August-09
03:09 AM 2017

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera umurenge wa Cyanika akagari ka Kamanyana rumaze gukataza mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo rubicyesha ubuhahirane hagati yabo n’abaturanyi babo b’ibugande.

Urubyiruko ruturiye uyu mupaka ruteye imbere kuburyo bugaragara, ahanini rubicyesha ubucuruzi bukorerwa ku mupaka. Umwe muri bo aragira ati: “ Njye igare ryanjye niryo rimbeshejeho, kuba ntwara abagenzi bava n’abajya i Bugande sinshobora kubona umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge kuko mfite umurimo umpugije.”
Umunyamabanga w’akagari ka Kamanyana Niringiyimana Immaculé nawe yagize ati: “Urubyiruko rwacu ntirutugora kuko kuba bafite icyo gukora bituma batishora mu biyobyabwenge, urubyiruko rwacu ubu ruri kumurongo.”

Ku mupaka wa Cyanika ubu hari kubakwa isoko mpuzamahanga rizorohereza urubyiruko n’abagore gukora neza ubucuruzi bwabo bakiteza imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza