Ubuzima

Umukecuru w’imyaka 80 avura abatabona akoresheje ururimi

January-28
13:24 PM 2017

Umukecuru witwa Hava Celebic cyangwa se ‘Nana Hava’ uri mu kigero cy’imyaka 80, yemeza ko ari we muntu rukumbi ku Isi ushobora kuvura akoresheje ururimi rwe, ku buryo ngo akeka ko napfa abantu bazamuca ururimi kugira ngo bakomeze bakoreshe imbaraga zarwo

The Mirror dukesha iyi nkuru, itangaza ko uyu mukecuru akoresha ururimi rwe mu gukura imyanda yose mu jisho nyuma yo kubanza koza umunwa we akoresheje umuti wa alcohol.

Uyu mukecuru utuye mu cyaro cyo muri iki gihugu, avuga ko ubu buhanga mu kuvura ubuhumbyi yabukomoye ku mugore witwaga Hava, ariko akababazwa n’uko imbaraga n’ubuhanga bye nta muntu wo mu muryango we uzabisigarana.
Ati: “Ibi nabyigiye ku wundi mugore na we witwaga Hava. Ikibabaje ni uko iyi mpano ntashobora kuyisigira abankomokaho kuko abana banjye batinya kuba barigata mu jisho ry’undi muntu.”

Hava avuga ko amaze kuvura abantu barenga 5000 baturutse mu bihugu byinshi bitandukanye uhereye ku Banyamerika kugeza ku Barusiya.
Uyu mukecuru yemeza ko hari benshi bamugana ubuvuzi bugezweho bwananiwe kuvura uburwayi bwabo, ariko bamugeraho akabafasha.

Hava avuga ko umuntu avuye amuca ama-Euro 10 gusa ngo umuntu udafite n’undi bigaragara ko nta mafaranga afite abavurira ubuntu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza